Rusizi: Nyuma y’iminsi mike yaroherejwe iwabo kubera uburwayi yongeye kugaruka
Nyuma y’iminsi mike umugore wo mu Burundi yoherejwe iwabo n’akarere ka Rusizi kubera uburwayi bwo mu mutwe afite, abaturage batunguwe no kubona agarutse avuga ko intego yari yamuzanye itararangira.
Uyu mugore witwa Mariya abenshi bavuga ko ufite uburwayi bwo mu mutwe agenda abwira abantu ngo nibihane kuko ngo bafite ibyaha. Hari abavuga ko ababuza umutekano kuko ngo hari igihe abakubita urushyi abaturutse inyuma ababwira ko ashaka kubabwira ngo nibihane.
Uyu mugore ufite umwana w’uruhinja yabanje kujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugirango bamufashe mu bijyanye n’uburwayi bwe hanyuma abona koherezwa mu gihugu cye.

Igikomeza gutera benshi impungenge n’uko uyu mwana w’uyu mugore ufite uburwayi ahora azererana kandi akiri muto ngo yahura n’ibibazo bikaba byamuvutsa ubuzima bwe.
Ubwo twasangaga Mariya ku muhanda tariki 05/10/2013 yari aryamye hasi avugavuga amagambo menshi icyakora hari abavuga ko Mariya ari muzima kuko ngo mu magambo ye adatukana kandi ntibazi ikimubeshejeho kuko adasabiriza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese nimutubwire Abavuzi b’IGIHUNWE basanze nta burwayi afite bwo mu mutwe? nonese atunzwe niki ko adateka,ntasabirize?uwomwana atungwa niki?ararahe n’uwo mwana?nonese afite umugabo? ntasshobora guhohoterwa n’abagabo cg abasore bibigoryi bari hano hanze?uwaba azi bimwe mubitekerezo mbajije yambwira.