Gakenke: Yafashwe n’indwara amaranye imyaka 10 yo kunuka mu maso

Umusore w’imyaka 29 witwa Uwimbabazi Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Mucaca ho mu Murenge wa Nemba amaze imyaka 10 arwaye indwara yatumye yunuka mu maso.

Uwimbabazi yabwiye Kigali Today ko iyi ndwara yamufasha mu mwaka 2003, itangira bisa nk’aho ikinyabwoya kimubabwe ku zuru arashima maze hava uruhu buhoro buhoro ikagenda ikura ikwira mu maso.

Yagize ati: “Ubu burwayi bwaje muri 2003, hatangiye kuza akantu kamwe kakaryaryate nkajya ndishima nuko bigenda gutya. Biza bimeze nk’ikintu cy’ikinyabwoya nkajya nishima hakavaho akantu k’uruhu k’ishashi.”

Uyu musore yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2007 ni ho yatangiye kwivuza iyi ndwara, ajya ku Bitaro by’i Nemba bamusuzumwe basanga ari indwara y’uruhu. Bamwohereje ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yahawe imiti biroroha ariko hashize igihe gito birongera biragaruka.

Iyi ndwara ayimaranye imyaka 10 ariko yanze gukira.
Iyi ndwara ayimaranye imyaka 10 ariko yanze gukira.

Mu maso usanga harimo utuntu tubyimbe buhoro dufite ibara ry’umweru, n’ahandi afite udusebe kubera kwishima, ngo biramuryaryata cyane. Uretse gukarabamo gusa, ngo ntashobora kwisigamo amavuta kuko biramurya cyane.

Yarangiwe umuti witwa alcool d’iode n’undi muntu warwaye iyo ndwara asigaho none indwara ntigikwira ahandi kandi niyo haje icyumzwe ashobora gufata umuswaro akihanagura mu gihe mbere byari ikizira kuko byaramujyaga cyane.

Uwimbabazi, ukora akazi k’ubuhinzi n’ubucuruzi buciriritse, avuga ko iyo ndwara yamuteje inenge mu maso ariko nk’uko ari umusore witegura gushinga urugo, icyo cyasha ntikizamubuza kubona umukobwa akunda na we umukunda bazakomezanya urugendo rwabo rw’ubuzima.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none c mtr we , ubu wabwirwa niki ko umuti uzamuha ariwo uhuje n`uburwayi bwe? si ugupinga izo products zawe ariko byaba byiza ubanje kumenya icyo basanze arwaye niba gihuye nizo products, byaba ataribyo waba uri nkababandi bo muri forever kabisa nibo bashyushya ibintu bigakomera kandi ataribyo.

alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2013  →  Musubize

Pole sana brother!!ngo umubiri ubyara udahatse!!gusa hari products nzi zishobora kugufasha cyane!mbarizwa kigali,uzanyandikire kuri [email protected] cg call0738674752nzikugezeho.Komeza kwihangana!

mtr yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka