APR FC yari yakiriye Gicumbi FC, yabonye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngomirakiza Hegman kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina na Hakizimana François, myugariro wa Gicumbi, akanahabwa ikarita y’umutuku.
APR FC yaherukaga kunganya na Police FC yagowe cyane n’uwo mukino kuko Gicumbi yakinaga umukino wo kugarira cyane, ba rutahizamu ba APR FC bakabura aho banyura ndetse n’amahirwe makeya yabonetse ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
APR FC yarasatiriye cyane kugeza ku munota wa 82, ubwo icyo gitutu cyatumye ibona penaliti nyuma y’umupira wari utewe mu izamu na Ndahinduka Michel ariko umusifuzi Kagabo Issa akemeza ko myugariro Francois Hakizimana yawugaruje akaboko ahita atanga penaliti.
Iyo penaliti yatewe neza na Ngimirakikiza Hegman wari wasimbuye Yannick Mukunzi niyo yahesheje APR FC amanota atatu, yatumye ifata umwanya wa kne n’amanota 10.
Ku nshuro ya mbere kuva iyi shampiyona yatangira, Kiyovu Sport yabashije kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 3-0 byatsinzwe na Yussuf Munyakazi, Julius Bakabulindi n’uwitwa Ombalenga mu mukino wabereye ku Mumena.
Iyo ntsinzi yatumye Kiyovu Sport izamuka igera ku mwanya wa cyenda n’amanota atandatu, naho Amagaju aguma ku mwanya wa nyuma, bikaba bikomeje kotsa igitutu umutoza wayo Abdou Mbarushimana bivugwa ko ashobora no gusezererwa, dore ko atarabona inota na rimwe nyuma y’imikino itanu.
Kuri Stade Kamena, bigoranye cyane, Mukura Victory Sport yahavanye intsinzi nyuma yo gutsinda Esperance ibitego 3-2, naho Musanze Fc na Espoir zinganya ubusa ku busa i Musanze.
AS Kigali yatsinze AS Muhanga ku wa gatandatu ubu niyo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 12, ikurikiwe na Musanze FC na Espoir FC zifite amanota 11, APR FC ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 10, ikaba iyanganya na Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu.
AS Muhanga ikomeje kuza ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona kugeza ubu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|