Sir Alex Ferguson ntiyavugaga rumwe na Beckam igihe yamutozaga
Mu gitabo yashyize ahagaragara ku buzima bwe, umutoza wahoze utoza ikipe ya Manchester United, Sir Alex Ferguson, avuga ko atavugaga rumwe na David Beckam igihe yamutozaga. Ibi ngo byaterwaga nuko Beckam yashakaka kumenyekana cyane.
Ferguson yavuze ko ngo umukinnyi David Beckam uzwi cyane mu makipe yo ku mugabane w’i Burayi ndetse by’umwihariko mu ikipe ya Manchester United yakiniye igihe kitari gito, ngo yaba yaravuye muri iyi kipe bitewe n’uko yari amaze kuba igihangange kurusha umutoza.
Avuga ko uyu mukinnyi yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo amenyekane mu buzima bwo hanze y’umupira w’amaguru. Ibi, uyu musaza akaba yarabitangaje agereranije n’abandi bakinnyi yatoje.

Ibi ariko Sir Alex Ferguson ntiyabitangaje mu rwego rwo gushima Beckam, ahubwo yabivuze amunenga kuko ngo yananengaga imikinire ye, igihe yamutozaga akina muri Manchester United, ibyo bikaba byaraviriyemo aba bagabo bombi amakimbirane bituma Beckam ava muri iyi kipe.
David Beckam yavuye muri Manchester United yerekeza mu ikipe ya Real Madrid aguzwe, aza kuva muri Real Madrid ajya gukina muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|