Umukinnyi Wayi Yeka wa Musanze FC yashyikirijwe ishimwe na Minisitiri w’Intebe

Umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC wahize abandi bakinnyi bose muri champiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu gutsinda ibitego byinshi mu mu mikino ine ya mbere, kuri iki cyumweru tariki 27/10/2013 yashyikirijwe ishimwe na minisitiri w’intebe.

Umukinnyi Wayi Yeka, yatsinze ibitego bitanu mu mikino ine ya mbere, bituma ahiga abandi muri shampiyona, bityo agenerwa igihembo cy’ibihumbi 300 na sosiyete y’ubwishingizi SORAS ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, yashyikirije cheque y’ibihumbi 300 umukinnyi Wayi Yeka, ubwo igice cya mbere cy’umukino wahuzaga Musanze FC na Espoir cyari kirangiye, umukino wabereye kuri stade y’akarere ka Musanze ‘Ubworoherane’ ukarebwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umukinnyi Wayi Yeka ahembwa.
Umukinnyi Wayi Yeka ahembwa.

Uyu mukinnyi uhawe igehembo muri gahunda nshya ya FERWAFA yo kujya ihemba umukinnyi watsinze ibitego byinshi buri kwezi, aho bazajya babara mu mikino ine, uhize abandi bose akaba ariwe uhembwa.

Wayi Yeka, yavuze ko nta rindi banga yakoresheje, uretse gukurikiza amabwiriza y’umutoza ndetse no gukora cyane. Ati: “Nta banga rihari, igihari ni ukubaha umutoza muri byose akubwira, kandi ugakora cyane. Nibyo bitumye negukanye iki gihembo”.

Umukino wahuje Musanze FC na Espoir, warangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu rya ngenzi yayo, bituma amanota y’umunsi wa gatanu wa shampiyona bayagabana.

Uhagarariye sosiyete SORAS, yavuze ko iyi gahunda izakomeza, ndetse ibihembo bikaba bishobora kuzazamuka, kuko ubushobozi bw’iyi sosiyete butagabanuka ahubwo bukomeza kwiyongera.

Jean Noel Mugabo

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka