Gisozi: Tagisi yagonze imodoka ebyiri n’inzu, abantu 5 barakomereka
Mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango ahazwi nko kuri Café, tagisi itwara abagenzi izwi nka “Twegeranye” yakoze impanuka ku mugoroba wa tariki 26/10/2013 igonga imodoka ebyiri n’inzu abantu 5 barakomereka , bamwe ku buryo bukomeye.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba ahagana saa 19h30 batangarije Kigali Today ko yatewe na tagisi ifite puraki RAB 392 A yabuze feri imanuka iva kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igeze hafi ya Café igonga imodoka.

Ngo umushoferi yabonye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari imbere ye na tagisi yari ihagaze, umushoferi w’iyo tagisi ategereje ibiba, uwo mushoferi wa tagisi wamanukaga yashatse gukwepa anyuramo hagati maze agonga ivatiri inyuma na yo igonga RAV 4 yaririmo gukata.
Nk’uko bakomeza babivuga, umushoferi yakomeje kurwana na tagisi, ikomeza nka metero 200, ku bw’amahirwe ayiboneza mu nzu itunganya imisatsi ikubita igikuta amahushuka kiragwa ikomeza mu nzu icuruza amavuta isangamo abantu bane barakomereka, ngo bamwe ku buryo bukomeye.

Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye, undi wakomeretse mu mutwe ku buryo bworoheje ni umushoferi wayo. Abakomeretse bose bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.
Uretse imodoka y’ivatiri yangiritse inyuma n’imbere kubera kugongwa no kugonga, tagisi nayo yangiritse imbere cyane bitewe no kugonga inzu ikagwirwa n’ibigize ibikuta. Na nyiri salon n’iduka hari ibintu byangiritse ariko tutabashije kumenya ingano yabyo.

Abasore, abagabo n’abagore bose bagaragazaga ko baguye mu kanu kubera iyo mpanuka ikomeye bari baje kureba ibibaye, bavuze ko Imana ikoze ibitangaza ntiyagira abantu ihitana kandi muri ayo masaha haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|