Tare: Mu myaka ibiri abana bamaze kwizigamira miliyoni 20

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kuzigama wabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Uwinkomo ruri mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe, tariki 24/10/2013, byagaragaye ko abana bo muri uyu murenge bamaze kugira ubwizigame bungana na miliyoni 20.

Bamwe muri abo bana baba abiga mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye bavuga ko ahanini amafaranga bazigama ari ayo bahabwa n’ababyeyi cyangwa se bakagira bimwe bigomwa mu mafaranga babaha maze bakayazigama, bakemeza ko bishobora kuzabafasha gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga bafite igihe amafaranga azaba yagwiriye.

Kuva mu mwaka wa 2011 iyi gahunda yo gushishikariza abana kwizigamira yatangira, abana 2,800 nibo bamaze kuyiyoboka bakaba bamaze kugira ubwizigame bungana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’umucungamutungo w’ikigo cy’imari « UMUTANGUHA » gikorera muri santere ya Gasarenda, Gumyusenge Emmanuel.

Abana batangiye kuyoboka umuco wo kwizigamira.
Abana batangiye kuyoboka umuco wo kwizigamira.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Tare, Buseruka Patrick avuga ko mu mihigo y’urubyiruko harimo kurutoza kwiharika ndetse no gutekereza kuri ejo hazaza harwo.

Nubwo bashishikarizwa kwizigamira ariko ngo ntibashobora guhabwa inguzanyo mu gihe baba batarageza ku myaka 18 y’ubukure.

Gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari ni imwe muri gahunda za Leta zishyizwemo ingufu, ndetse buri murenge ukaba byibuze ufite ikigo kimwe cy’imari cy’Umurenge Sacco kugira ngo izo serivisi bazibone hafi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka