Ferwafa yatangiye igikorwa cyo huhemba umukinnyi uzajya atsinda ibitego byinshi buri kwezi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda –FERWAFA kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26/10/2013 riratangira gahunda yo guhemba umukinnyi uzajya atsinda ibitego byinshi kurusha abandi buri kwezi.
N’ubwo FERWAFA yari yaratangiye gahunda yo guhemba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyonayose (overall top scorer) ndetse n’uwitwaye neza kurusha abandon bose (best Player of the year), yatangije noneho gahunda yo kujya ihemba uwatsinze ibitego byinshi buri kwezi.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel avuga ko batekereje iyo gahunda mu rwego rwo gushishikariza abakinnyi gutsinda ibitego byinshi, ndetse no gukangurira abakinnyi bakizamuka gukunda umupira no kwihatira gutsinda, dore ko mu Rwanda usanga hari ikibazo gikomeye cya ba rutahizamu badakomeye haba mu makipe (clubs) ndetse no mu ikipe y’igihugu.
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi nyuma y’imikino ine ya shampiyona (buri kwizi), azajaya ahembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda , akazajya ayashyikirizwa nyuma y’umukino ukirikiyeho.
Umukinnyi ubimburira abandi guhabwa ibihumbi 300 ni uwitwa Wai Yeka ukina mu ikipe ya Musanze FC, akaba kuva shampiyona yatangira kugeza ku munsi wa kane ariwe warushije abandi gutaha izamu akaba afite ibitego bitanu.
Ayo mafaranga arayashyikirizwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/10/2013 nyuma y’umukino ikipe ye ya Musanze FC ikina na Espoir FC i Musanze.
Nyuma y’igihembo kiza guhabwa Wai Yeka, haratangira kubarwa ibindi bitego bundi bushya bahereye kuri zeru, undi uzarusha abandi ibitego nyuma y’imikino ine, nawe akazahebwa, iyo gahunda ikazakomeza kugeza umwaka urangiye.
Nyuma ya shampiyona iheruka, FERWAFA yari yahembye Amissi Cedric wa Rayon Sport wari watsinze ibitego byinshi muri shampiyona yose ndetse ahabwa n’ igihembo cy’umukinnyi wahize abandi bose (Best player of the year), ariko noneho hagiye kujya hanahembwa uwatsinze ibitego byinshi buri kwezi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|