Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya Diyama muri Botswana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yasuye Ikigo gicuruza Diyama cya Botswana, Diamond Trading Company Botswana (DTCB). Iki kigo gifitwe ku bufatanye bungana 50/50 hagati ya Guverinoma ya Botswana na sosiyete De Beers.

DTC Botswana ni cyo kigo kinini ku Isi kandi kikaba kimwe mu bifatiye runini urwego rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa diyama muri icyo Gihugu, kikaba gifite ubushobozi bwo gutunganya diyama zigera kuri carat miliyoni 45 ku mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka