Ibitabo birundanyije mu bubiko, amashuri akabura ibyo kwigishirizamo
Raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ibibazo bikomeye mu micungire no gukoresha ibitabo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Mu igenzura ryakozwe mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi (REB), hagaragaye ko n’ubwo Leta yashoye imari igura ibitabo byinshi, bidakoreshwa uko bikwiye.
Mu myaka itatu ishize kuva 2022 kugeza 2025, hatanzwe ibitabo bisaga miliyoni 3 mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko mu mashuri 43 yasuye, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze ibyinshi biguma mu bubiko ntibikoreshwe.
Raporo igaragaza ko ibitabo by’amasomo nk’ikinyarwanda, imibare n’icyongereza byakoreshwaga ku gipimo kiri hagati ya 29% na 49% gusa mu mashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye . Ibi bivuze ko ibikoresho bihari bidafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi nk’uko byari biteganyijwe.
Ikindi kibazo gikomeye cyagaragaye ni ugutinda kugeza ibitabo ku mashuri. Urugero, ibitabo 396,000 byagenewe abarimu b’amashuri y’inshuke byari bimaze amezi menshi mu bubiko, ubukererwe bukagera ku minsi 397 nta gahunda igaragara yo kubigeza ku mashuri .
Na none, ibitabo 616,000 byagenewe amashuri abanza n’ayisumbuye byari bikiri mu bubiko nyuma y’amezi arenga umunani, ubukererwe bugera ku minsi 240 .
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ati “Ibi byatumye amashuri menshi akomeza kubura ibitabo byo gukoresha mu myigire n’imyigishirize.”
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro na ho, ikibazo si ukubura ibitabo ahubwo ni ukudakoreshwa kwabyo. Raporo igaragaza ko abarimu badakoresha ibitabo byateguwe (training manuals), aho 197 mu bitabo 336 bitigeze bikoreshwa nubwo byashyizwe ku rubuga rw’ikoranabuhanga .
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ati “Ibi bibazo biterwa ahanini no kubura gahunda ihamye yo gukwirakwiza ibitabo no gukurikirana imikoreshereze yabyo mu mashuri.”
Mu myanzuro yatanzwe, REB yasabwe kwihutisha isaranganywa ry’ibitabo no gukurikirana ko bikoreshwa neza, mu gihe urwego rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwasabwe gushyiraho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’ibitabo mu mashuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|