Aha gushora mu mwana bavuga, ni ingengo y’imari iba igomba kugenda ku mikurire ye, ibijyanye n’ubuzima, imibereho myiza, kumurinda no kumurengera, isuku n’isukura, no kumuha uburere buboneye.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu, ivuga ku bijyanye no gushora imari mu kwita ku mikurire y’abana bato, irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri.
Igamije kongera kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye baba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo, harebwa icyo ingo mbonezamikurire (ECD’s) za Leta zishora mu bana.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire yagize ati “Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza y’uko iyo ushoye idolari 1 ku mwana akivuka, iyo akuze Leta yunguka 17, kandi kuyunguka si muri iyo mibare gusa, kuko umwana witaweho, akabona za serivisi zose mbonezamikurire, ntabwo arwaragurika, kubera ko aba yarakingiwe, yarariye neza, afite ubuzima bwiza iyo ni inyungu kuri cya gishoro.”
Yungamo ati “Iyo ageze mu mashuri abanza, agakomeza na Kaminuza ariga agatsinda, ni ukuvuga ngo Leta naho irunguka, kuko aba afite ubushobozi bw’aho azagera mu kazi azaba yubakitse neza, afite ubwo bumenyi kuko ubwonko bwakanguwe akiri muto afite n’uburere buboneye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga mpuzamahanga ruhuza abafatanyabikorwa mu guteza imbere imikurire y’umwana mu myaka ya mbere y’ubuzima (ECDAN), Elizabeth Lule, avuga ko Guverinoma nyinshi z’Ibihugu zihanganye n’imbogamizi zikomeye mu rwego rw’ingengo y’imari ijya ku bana.
Ngo hari igihe usanga zidakusanya amafaranga ahagije ava mu misoro, kandi n’inkunga zituruka mu mahanga zigenda zigabanuka hamwe zikaba zarahagaze, ariko hari ubundi buryo bushoboka bwo kwishakamo ibisubizo.
Ati “Kimwe muri byo ni ukunoza uburyo bwo gukusanya imisoro binyuze mu kubishyira ku ikoranabuhanga. Ikindi ni ibyo twita imisoro igamije ubuzima rusange, nko gushyiraho cyangwa kongera imisoro ku itabi, inzoga n’ibindi, bityo hakaboneka amafaranga menshi yo gushora mu mibereho myiza y’abaturage, harimo no guteza imbere imikurire y’umwana mu myaka ye ya mbere y’ubuzima.”
Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana, yavuze ko gahunda y’Igihugu ya ECD yateye imbere ku buryo bugaragara.
Yagize ati “Kuko yavuye ku bana barenga ibihumbi 297 yageragaho mu 2020, ikagera ku barenga miliyoni 1.2 uyu munsi, binyuze muri ECD zirenga ibihumbi 32, bikaba bigaragaza iterambere, ubushake bwa politiki n’imikoranire ihamye. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, turacyafite mbogamizi zo kubona uburyo burambye kandi bunoze bwo gutera inkunga gahunda za ECD, ari nayo mpamvu inama nk’iyi aba ari ingenzi cyane, kuko itanga umwanya wo gusangira ubunararibonye no kwigiranaho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|