Ikigo cy’Ubwiteganyirize cyamuritse amacumbi ya Heza Estate
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatashye ku mugaragaro Heza Estate, umushinga munini w’imiturire uherereye i Batsinda, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Kubaka uyu mushinga bigeze kuri 90%, ukaba ari intambwe ikomeye mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga amacumbi meza kandi agezweho ku Banyarwanda bafite ubushobozi buciriritse.
Heza Estate igizwe n’inzu 548 ziri mu byiciro bibiri: apartments (amagorofa atuwemo n’imiryango itandukanye) na townhouses (inzu zigenewe umuryango umwe), zubatswe hagamijwe guhaza ibyifuzo by’abakozi, imiryango ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka gutura ahantu hizewe kandi hafite serivisi zose zikenewe.
Ibyerekeye uyu mushinga
Heza Estate ifite inzu 548 zirimo apartments na townhouses, zateganyijwe kugira ngo zihuze n’ubushobozi ndetse n’ibikenerwa n’imiryango itandukanye.
Apartments zifite ibyumba bibiri cyangwa bitatu byo kuraramo, zubatse mu nzu z’amagorofa ane, buri gorofa rikagiramo inzu ebyiri.
Townhouses zo ziri mu bwoko bubiri:
Inzu za duplex zifite ibyumba bibiri cyangwa bitatu byo kuraramo ndetse na corner townhouse zifite ibyumba bitatu.
Ibiciro
Ibiciro by’inzu biteye ku buryo bukurikira:
Townhouses: zitangirira kuri miliyoni 80 Frw ku nzu y’ibyumba bibiri, kugeza kuri miliyoni 117 Frw ku y’ibyumba bitatu.
Apartments: zitangirira kuri miliyoni 101 Frw kugeza kuri miliyoni 111 Frw
Abifuza kugura bashobora kwishyura mu byiciro byoroheje. RSSB kandi yakoranye n’amabanki atandukanye kugira ngo atange inguzanyo zo kugura inzu ku nyungu nto, bityo gutunga inzu bikorohera benshi.
Heza Estate yubatswe nk’umudugudu wujuje ibyangombwa byose, atari umushinga wo gutanga inzu gusa. Abahatuye bazabona:
- Ishuri ry’incuke
- Ibibuga bya basketball na volleyball
- Ubusitani n’ahagenewe umuryango
- Ahagenewe ubucuruzi
- Imihanda ya kaburimbo ifite amatara
- Parikingi yihariye kuri buri nzu
Claudette Rubangura, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri RSSB, yagize ati:
“Heza Estate yubakiwe intego isobanutse neza — guha Abanyarwanda bafite ubushobozi buciriritse, urubyiruko rw’abakozi, imiryango ndetse n’ababa mu mahanga ahantu bashobora kwita iwabo by’ukuri. Twifuza ko abaturage bazabona ibyo bakeneye hafi yabo: amashuri y’abana, amaduka n’ibindi bikoresho bya buri munsi, ahantu ho kuruhukira ndetse n’umutekano. Si umushinga w’amazu gusa; ni umuryango wubakiwe uburyo abantu babamo mu buzima bwa buri munsi.”
Heza Estate iri mu mishinga minini ya RSSB y’imiturire ikorera mu byiciro bitandukanye by’isoko ry’amazu. RSSB kandi iri kubaka Vision City II, umushinga munini wikubye inshuro eshatu Vision City I, aho umubare w’inzu uzava kuri 500 ukagera hafi ku 1,500.
Iyi mishinga ishyigikira gahunda y’u Rwanda yo gukemura ikibazo cy’amacumbi. Biteganyijwe ko igihugu kizaba gikenera nibura inzu miliyoni 5.5 mu mwaka wa 2050, igihe abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 22.1.
Abifuza kugura inzu muri Heza Estate barasabwa gusura urubuga rwa RSSB rwa Heza Estate bakiyandikisha online cyangwa bagahamagara itsinda rishinzwe kugurisha kuri +250 787 750 033.
Ibyerekeye Heza Estate
Inzu 548 zirimo apartments na townhouses, zubakishijwe ikoranabuhanga rya precast rifite ubuziranenge. Iherereye i Batsinda, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Kigali.
Ubwoko bw’inzu: apartments z’ibyumba 2 na 3; Iriba (townhouse y’ibyumba 3), Umurage (townhouse y’ibyumba 2), na Inganji (corner townhouse y’ibyumba 3).
Umudugudu wuzuye ufite ishuri ry’incuke, ibibuga by’imikino, ubusitani, amaduka ndetse na parikingi zihariye.
Gahunda yo kwishyura mu byiciro bitanu no kubona inguzanyo binyuze mu mabanki yafatanije na RSSB.
Kubaka bigeze kuri 90%
Ni umwe mu mishinga ya RSSB ishyigikira gahunda y’igihugu yo guteza imbere imituriwe
Ibyerekeye RSSB
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ni ikigo cya Leta gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda.
Binyuze mu rwego rwacyo rw’ishoramari, RSSB yubaka imishinga y’imiturire n’ibikorwaremezo bifasha iterambere ry’igihugu no gutanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacyo. Imishinga yayo y’imiturire irimo Vision City na Heza Estate, igamije gufasha Abanyarwanda batandukanye kubona amacumbi meza kandi agezweho.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Izi nzu ubu babona zaturwamo n’abanyarwanda bangahe koko? Bavuye he babona icyo kiguzi? Kereka niba hari abanyamahanga bakoze commande yazo.
Wagirango hari imishinga yigwa igashyirwa mu bikorwa bigaragara ko izahomba, bikarangira ikijije abahawe akazi ko kuyishyira mu bikorwa.
Mwabonye ingero nyinshi nka : aho RRA na commission y’amatora byakoreraga, amazu ya Dubai n’ibindi.
Ubu kandi uwashaka kubaka izihendutse kuruta zirita bazitera utwatsi ngo ntizujuje ubuziranenge data kuko zitaba zigenda, ukagirango ubuziranenge ni igiro gihanitse. Bazashake indi nyito.
MWAKUBATSE N’IZO UMWARIMU,UMUGANGA UMUSIRIKARE N’UMUPOLISI MUTO YAKWIGONDARA KWELI CYANE CYANE KO ARIBO BANYAMURYANGO BANYU BENSHI. NAHO UBUNDI AYO MAZU MWUBATSE AZAGURWA N;ABANTU BATIGEZE BANITEGANYIRIZA . BURYA KOKO AKARUTA AKANDI KARAKAMIRA
Byiza cyane. Gusa ni uko muxits izicirirutse ,ubu se koko abanyarwanda bashobora kwigondera miliyoni80 ni bangahe?ahubwo ndumva ari izabo mu rwego ruhanitse.