Uko Pasiteri azi Bibiliya, niko abanyamakuru bakwiye kumenya intego z’Igihugu z’iterambere - Impuguke mu bukungu

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ‎ku ngengo y’imari ya Leta, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Peter Karinganire, impuguke mu bukungu, yabibukije ko uko Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, ari nako abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’Igihugu by’umwihariko Icyerekezo 2050, ndetse na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

‎Guhera ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026 kugera ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026, abanyamakuru bakorera mu bitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku gukora inkuru zijyanye n’ ingengo y’imari (Training on the National Budget).

‎Yateguwe n’ikigo cy’Abanya-Suède giteza imbere ibitangazamakuru n’amashuri y’itangazamakuru (FOJO) ku bufatanye na AFRIMEDIA.


‎Peter Karinganire impuguke mu bukungu, mu kiganiro yahaye abo banyamakuru, yabibukije ko uko Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, Ari Nako abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’igihugu by’umwihariko icyerekezo 2050, ndetse na gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya 2 NST2.

‎Ati, " Ubundi murabizi ko Pasiteri cyangwa se Bishop aba agomba kuba yumva neza Bibiliya, kugira ngo afashe abakiritu neza, namwe banyamakuru Niko bigomba kugenda. Mugomba kuba mwumva neza, intego z’igihugu by’umwihariko icyerekezo 2050, hamwe na NST2, ku buryo mubyumvisha Abaturage babakurukira."

‎Yvan Christian Ngabiwe, Umunyamakuru witabiriye Aya mahugurwa, avuga ko Ari ingirakamaro, mu mwuga Akora.

‎"Ingengo y’ imari ni ingenzi ku buzima bw’ igihugu muri rusange nk’ umunyamakuru rero ni ingenzi kumenya byinshi ku mitegurire yayo kuko byose bishingira kuriyo. Ntiwakora inkuru ku buzima bw’ abantu n’ igihugu udasobanukiwe inkomoko y’ imari n’ imikoresherezo yayo."

‎Solange AYANONE, uyobora AFRIMEDIA, yasabye abanyamakuru ko mubyo bakora birimo no guha Abaturage amakuru, bakwiye gushyira imbaraga biruseho no mu kwigisha Abaturage, Ari nayo mpamvu bateguriwe Aya mahugurwa, ku bijyanye n’ingengo y’imari y’igihugu.

‎Ati, "Kumenya uko Ingengo y’imari itegurwa, uko ikoreshwa ndetse n’ibibazo bizamo, ni ingenzi cyane ku banyamakuru, ariko Kandi ni ingirakamaro ko mwe banyamakuru mumenya neza, Ingengo y’imari ya leta, n’ibindi. Gusa mu byo musanzwe mukora byo guha Abaturage amakuru, munongeremo imbaraga mu kwigisha Abaturage kuko kenshi na kenshi hari ubwo baba Batumva neza ibinyanye n’ingengo y’imari ya Leta."

‎Abitabiriye Aya mahugurwa Kandi, banarebeye hamwe uko Ingengo y’imari ya Leta iyo yasohotse ngo itangire gukoreshwa, haba hanatangiye igikorwa cyo gutegura indi ngengo y’imari y’umwaka ukurikiyeho.

‎Ni ukuvuga igihe umwaka wa 2025-2026 watangiraga gushyirwa mu bikorwa, ni nacyo gihe hatangiye gutegurwa ingengo y’imari ya 2026-2027.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka