Ruziga Emmanuel Masantura, umunyamakuru ufite uburambe bw’imyaka 20 yibanda ku nkuru z’ubikungu, yasabye aba banyamakuru kujya babanza gusobanukirwa imiterere y’ingengo y’imari ya leta, ndetse n’uko izakoreshwa kugira ngo bakore inkuru zifite ireme.
Ati, "Nk’abanyamakuru ni ingenzi cyane kumva neza Ingengo y’imari ya leta, ku buryo mu gukora inkuru yawe ugomba kuba ufite amakuru ahagije, Kandi ugashingira kubyo wabonye ndetse n’ibindi bimenyetso ufite. ugomba kumenya Kandi abarebwa n’iyo nkuru ndetse n’ingaruka izagira zaba nziza cyangwa mbi."
Abanyamakuru bitabiriye Aya mahugurwa y’iminsi 3, kuva ku wa kabiri tariki 5 Gicurasi kugeza kuwa kane tariki 7 Gicurasi 2026, bagaragaje ko bayungukiyemo byinshi, bigiye no kubafasha mu kazi kabo ka Buri munsi.
Alice Mukeshimana, ni umwe muri abo banyamakuru. Agaragaza icyo yakuye muri aya mahugurwa. ATI, "Icyo nungukiyemo nk’umunyamakuru ni uko ngomba kugira uruhare mu kumenyesha abaturage bakurikira igitangazamakuru nkorera inkuru zivuga ku ngengo y’Imari kuva itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Buri cyiciro cyose kigize ingengo y’Imari kirimo amakuru menshi natangaza Kandi abaturage bakabikunda kuko bibaha ishusho y’uko inyigisho byabo bigenda bishyirwa mu bikorwa."
Mugenzi we Inshungu Raul, nawe avuga ko Aya mahugurwa Ari ingirakamaro mu mwuga Akora. ATI, " Nibyo Koko Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuri nge nk’umunyamakuru kuko hari ibintu byinshi tutari tuzi ku bijyanye n’ingengo y’imari ubu namenye neza uko itegurwa ibyiciro by’uko kuyitegura kugeza n’icyo Leta igenderaho iha amafaranga menshi iki gice kurusha ikindi"
Niyonagize Fulgence Umukozi wa FOJO Media Institut, ari nayo yateguye Aya mahugurwa ifatanyije na AFRI-MEDIA, asaba abanyamakuru kwihatira kumenya byuzuye ibijyanye n’ingengo y’imari ya leta kuko ari ingenzi mu gutara no gutangaza inkuru zuzuye.
Ati, " Ntabwo waba uri umunyamakuru ngo ube utazi ibyerekeye Ingengo y’imari ya leta, hunyama ngo uzakore inkuru zifite ireme. Mugomba kwityaza mu bumenyi ku ngengo y’imari ya leta kuko nibyo byabafasha gukora kinyamwuga."
Umuyobozi wa AFRI-MEDIA, Solange Ayanone,we asanga abanyamakuru bahawe amahugurwa ku ngengo y’imari ya Leta, ubu bakwiye kujya bahuza inkuru bakora n’ingengo y’imari ya leta, kuko baba bayisobanukiwe.
Ati, “Hari inkuru nyinshi zivuga ku iterambere ariko zidasobanura inkomoko yaryo. Twifuza ko mumenya guhuza inkuru n’ingengo y’imari, mukamenya kubaza ibibazo bifatika no gutanga amakuru asobanutse. Nibyo bigaragaza ko Koko ibyo utangaza nk’umunyamakuru nawe Uba ubyumva neza”
Buri mwaka, u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye muri rusange, batangaza ingengo y’imari izifashishwa mu bikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro, haba mu guhemba abakozi ba Leta, kubaka no gusana ibikorwaremezo bitandukanye, byose bifitiye inyungu binateza imbere umuturage.
Nyuma yo gutangazwa kw’iyi ngengo y’imari, hari amafaranga yoherezwa mu bigo bitandukanye, kugira ngo bitangire biyakoreshe, ibikorwa bikurikirwa n’ubugenzuzi harebwa ko amafaranga yakoreshejwe icyo yateganyirijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|