Isuku musaba abaturage izaboneka gute ko batagira amazi ahagije?- Sen. Mureshyankwano
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko isaranganya ry’amazi mu baturage riri hagati ya 11% na 56%, Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba yagize impungenge ku isuku y’abaturage.
Iyi raporo ivuga ko nubwo amazi ari make muri rusange mu gihugu, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyagombye gukora isaranganya ryayo neza.
Ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagezaga iyi raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Senateri Mureshyankwano yavuze ko isaranganya ry’amazi riteje ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Iyi raporo yagaragaje ko mu duce dutandatu tw’Igihugu, hari abantu bahawe amazi inshuro ziri hagati 1-5 mu byumweru bitatu, mu gihe abaturage tubashishikariza kugira isuku. Ukibaza, urwo rugo rwagira isuku rute? Hari aho nk’Abasenateri twasuye abaturage ngo turebe uko babona amazi, nko mu Bugesera hari aho abaturage batubwiye ko n’icyumweru gishira batabonye amazi. Ko RURA ihana izindi nzego zitanga serivisi nabi, ko tutarumva yahannye WASAC?”
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko WASAC itigeze yubahiriza gahunda yo gusaranganya amazi nk’uko bisanzwe biteganyijwe.
Ati “Aho twagenzuye muri Nyarugenge na Remera hari uduce twabonye amazi inshuro imwe kugera kuri eshanu mu byumweru bitatu, aho kuyatanga nibura inshuro eshatu buri cyumweru. Igipimo cyo gutanga amazi ubu kiri hagati ya 11% na 56%, iki gipimo kiri hasi cyane ugereranyije n’igisabwa na RURA, kuko yo isaba ko kubahiriza gusaranganya amazi byagombye kuba biri ku gipimo cya 95%”.
Yakomeje avuga ko mu bitera ibura ry’amazi yahaza abayakeneye, harimo ayamenekera mu nzira menshi, agasaba ko WASAC yabyitaho kuko ari igihombo.
Ati “Ku mazi atunganywa angana na metero kibe Miliyoni 85.7, agera kuri 37.8% arangirika. Ibi rero biratuma amazi aba make ndetse bigateza igihombo kuri WASAC. Hakenewe rero ingamba zihamye zo kugabanya amazi yangirika, ndetse n’izo kuyageza ku baturage kugira ngo bayabone iminsi yose. Ikindi ni uko iki kigo kigomba kubahiriza gahunda yo gusaranganya amazi nk’uko iba yateguwe”.
Undi wagarutse ku kibazo cy’amazi ya WASAC apfa ubusa cyangwa ameneka ni Senateri Nkubana, kuko ngo abona nta kirimo gukorwa ngo bikosorwe.
Ati “Twabonye ko amazi ameneka agera kuri 37%, ariko iyo urebye usanga n’atishyurwa yenda kungana n’ayo. Mwavuze ngo nubona amazi ameneka uhamagare baze barebe, njyewe narabikoze, ariko iyo ubahamagaye ikintu cya mbere WASAC ikora ni ukuza ikayafunga, hagashira icyumwe batarayafungura. Icyo gihe umuturage yumva ko guhamagara byabaye igihano, ubutaha akabyihorera amazi agakomeza akameneka ari menshi”.
Akomeza avuga ko hari nubwo uhamagara umukozi wa WASAC, akagera ku wamuhamagaye yatinze cyane.
Mu mitangire ya serivisi muri rusange nabwo iyo raporo yagaragaje ko WASAC itinda, kuko mu bakiriya 79% basabye guhabwa amazi bayahawe batinze kandi bari bujuje ibisabwa, habaye ubukererwe bw’iminsi iri hagati ya 10-188 kandi mu busanzwe byagombye gukorwa mu minsi ibiri (2).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|