Mukama: Kwegerezwa sacco byatumye barushaho kwizigamira

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Mukama bemeza ko kwegerezwa koperative yo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” byabagiriye akamaro kuko mbere kubona serivise z’ibigo by’imari byabagora kuko ntabyari bibegereye.

Ndimubanzi Rafaël, umusaza w’imyaka 65 y’amavuko utuye mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama ukora akazi ko gutunganya imihanda muri gahunda ya VUP, avuga ko yigeze kujya akorana n’ibigo by’imari ariko igihe kiragera abivaho kubera ko atarakibona ayo abitsa.

Yemeza ko SACCO yaje ari igisubizo kubabikaga mu bimuga no mu mahembe, ndetse nawe amafaranga ahembwa muri VUP akanyura kuri SACCO bityo akaba ateganya kuyarekerayo akagwira nibura akazayakuramo ikintu kigaragara.

Sacco Ingoboka yafashije abaturage kwizigamira.
Sacco Ingoboka yafashije abaturage kwizigamira.

Mbere y’uko umurenge Sacco ugera muri uyu Murenge wa Mukama ngo abajura bari barabarembeje kuko ahari ikigo cy’imari hafi ni muri santere ya Rukomo hari ibirometero hafi 12 uvuye Mukama.

Perezida wa Sacco Ingoboka-Mukama, Nzabakiriraho Charles avuga ko muri iyi sacco kubona inguzanyo byoroshye ugereranije no kuyisaba mu bindi bigo by’imari.

Agira ati “Nta nzu y’umuturage ifotorwa nk’uko bikorwa ahandi uretse kugaragaza ingwate ahandi hakaba ikizere ugahabwa amafaranga. Bisaba gusa kuba umaze amezi 3 gusa ufunguje konti”.

Nzabakiriraho avuga ko gutanga inguzanyo byoroshye ugereranyije n'ibindi bigo by'imari.
Nzabakiriraho avuga ko gutanga inguzanyo byoroshye ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.

Kuri ubu iyi sacco irimo kwiyubakira inzu yo gukoreramo kuko iyo ikoreramo ubu idatuma serivisi zitangwa neza.

Iyi nzu izakoreramo sacco Ingoboka Mukama izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25, imirimo yo kuyubaka ikazarangirana n’uyu mwaka wa 2014.

Sacco Ingoboka yo mu Murenge wa Mukama ubu ifite amanyamuryango basaga ibihumbi 3 ku baturage basaga ibihumbi 20 batuye uyu murenge, ikaba ifite ubwizigame bwa miliyoni zisaga gato ijana.

Sacco ingoboka iri kubaka inyubako yayo ngo ibashe gutanga serivisi nziza.
Sacco ingoboka iri kubaka inyubako yayo ngo ibashe gutanga serivisi nziza.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka