Muhanga : Abantu batatu bapfuye bagwiriwe n’ikirombe
Ubwo abakozi 14 bari bamaze kwinjira mu kirombe kiri mu murenge wa Muhanga saa sita tariki 26/11/2014, umusozi wabaridukiyeho bageze muri metero umunani batatu bahasiga ubuzima.
Abapfuye ni Sibomana Gilbert w’imyaka 23, Nsabimana Evariste w’imyaka 27, Nshimyumuremyi Peacemaker w’imyaka 20. Nzayisenga Jean Baptiste w’imyaka 28 bamukuyemo yakomeretse cyane, ubu ari mu bitaro i Kabgayi.
Aba bakozi bakoreraga Kompanyi yitwa MUNSAD icukura coruta na gasegereti mu Murenge wa Muhanga, akari ka Nyamirama, umudugudu wa Gahabwa mu karere ka Muhanga. MUNSAD yakoreshaga abakozi basaga 40 biyongera bitewe na ba nyakabyizi.

Biziyaremye Laburenti, umwe mu babonye iyi mpanuka wari umaze gupakira ikamyo umucanga akihutira gutabara, avuga ko igisimu kitaguye cyose ahubwo ngo igisenge cy’umwobo binjiramo nicyo cyaridutse gifata bamwe mu bacukuraga.
Ab’inyuma bahise batangira gusibura ngo bakuremo bane bari bafatiwe mu musozi ariko nyuma y’iminota itageze kuri 20 bakora ubutabazi, batatu mu bagwiriweho n’umusozi bari bamaze guhera umwuka.
Habinshuti Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga avuga ko mu myaka itanu amaze ayoboye uyu murenge iki kirombe kitigeze kiberamo impanuka nk’iyi usibye ibibazo by’abaturage bake ngo bari basigaye batarishyurwa n’iyi kompanyi ku bangirizwa imitungo n’ubucukuzi.

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko bagiye kuba bahagaritse ubucukuzi muri iki kirombe kugirango hakorwe isuzuma niba nta kindi kibazo cyavuka.
Umuyobozi wa MUNSAD, Damien Munyarugerero, avuga ko abapfuye bafite ubwishingizi ku buryo imiryango yabo izabona impozamarira, kandi n’uwarusimbutse akaba aribukomeze kwitabwaho na Kompanyi aho ari kwa Muganga.
Ku mpamvu y’icyaba cyateye iyi mpanuka, Munyarugerero avuga ko bishoboka ko ari imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikaba yaratumye ubutaka bworoha ku buryo bwatenguka.

Gusa ngo hari hateze neza ku buryo nta mpanuka zabagaho, cyakora akavuga ko hagiye kurebwa uburyo aho hatameze neza baba baretse kuhasubira bagategereza ko izuba riva.
Munyarugerero avuga ko Kompanyi iri bukomeze gufata mu mugongo abagize ibyago bakabura ababo, cyakora akagira inama andi makompanyi acukura kwitonda mu bige by’imvura no guteganyiriza impanuka.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|