Huye: Ubwenge bwungukiwe mu rushako ngo bukwiye kugabanwa igihe cy’ubutane

Mu bari barashakanye batandukana muri iki gihe, hagenda habonekamo abo bivugwa ko bafashijwe na bagenzi babo kwiga, hanyuma bamara kubona akazi bagasaba ubutane.

Iki kibazo cyanagaragarijwe komisiyo ya sena ya politiki n’imiyoborere myiza ubwo yagendereraga Abanyehuye ku itariki ya 20/11/2014, igamije kureba niba bishimiye serivisi z’ubutabera.

Icyifuzwaga ni uko amategeko agenga igabana ry’imitungo igihe cy’ubutane bw’abashakanye, yagena ko hagabanwa n’imitungo idafatika.

Uwatanze iki gitekerezo yabivugiye ko ngo azi umugabo warihiye umugore we amashuri yisumbuye, agakomeza muri kaminuza ndetse akagera no kuri dogitora, hanyuma agasaba ubutane, maze mu igabana bakagabana ibintu bifatika gusa, umugabo agasigara ari umukene kandi amafaranga yashoboraga kuba yarifashishije kugira ngo atere imbere yarayamutanzeho.

Ku kibazo cyo kumenya niba hari ubuvugizi Abasenateri bazakora kuri iki kibazo, Hon. Senateri Tito Rutaremara yavuze ko kugabana ubwenge bidashoboka.

Yagize ati “Ntabwo umutwe wawucamo kabiri. Kandi ntabwo uba uzi ibyo watanze n’ibyo undi yatanze. Hari n’ubwo umugabo agira atya yabona amaze kugira amafaranga, akavuga ati reka nishakire akagore gato. Ikibi ni bya bindi byo kubona ko umaze kujya hejuru, ukanga uwo mwari muri kumwe.”

Yunzemo ati “Avuze ati ngiye kwirebera akagore gatoya, uzamubwira ngo tugabane n’urukundo se ? Kuko noneho, niba ushaka kugabana ubwenge, gabana n’urukundo.”
Ibitekerezo bya bamwe mu banyehuye ariko binyuranye n’ibya Hon. Senateri Rutaremara.

Uwitwa Gaspard Ngabonzima yagize ati “kubera icyizere cyabaye gike, hakwiye kuba mu itegeko ahavuga ngo abashakanye nibaramuka batandukanye umwe yararihiye undi amashuri, hari amafaranga agomba kuzajya amuha buri kwezi. Numva ibyo byarushaho kuba byiza.”

Alphonse Kubwimana na we ati “mu gihe abantu babana, niba umwe yagiye kwiga undi aba yasigaranye abana cyangwa akorera urugo ibindi bintu. N’ubwo rero umwe mu bashakanye yaba avuga ko ibyo yagezeho atabigejejweho na mugenzi we, kuri bose haba habayeho uruhare mu gutuma undi agera ku byo yagezeho.”

Akomeza agira ati “mu gihe bibaye ngombwa ko habaho ubutane rero, ntabwo bakagombye kugabana intebe n’ameza biri mu nzu. N’ibindi byagezweho mu rwego rw’ubumenyi bakagombye kureba uko babigabana: kuba narigomwe, singure ipantaro, singire gute... kugira ngo ajye kwiga, nakagombye kugira nanjye icyo mbona.”

Icyakora, hari n’abatekereza ko igihe haba harabayeho gutesha amashuri umukobwa akiri muto, ngo aramutse yigendeye ntawakagize icyo amubaza.

Aha Anastase Havugimana yagize ati “Uwo mwana niba yaramuteye inda yarigaga, byanga bikunda yagakwiye kwemera ko yigendera igihe abishatse. Kuko ni we uba yarabiteye igihe amutesha ishuri. Yavanye umwana mu ishuri icyo ni icya mbere, kuba yaramusubije mu ishuri ni ubutwari yego, ariko kuba ataratumye yifatira icyemezo mu buzima bwe, ingaruka akwiye kuzakira.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Butare bavukana 5 yisumbuye, ababipingaga bajye babyemera kabisa. None hari uwatanze igitekerezo cyo kugabana ubwenge iyo umugore n’umugabo bagiye gutana uretse abanya Butare?
Uretse ko umugore cg umugabo uta uwo bashakanye ngo amaze kwiga menshi, njye ndamuseka kuko nubwo yibeshya ngo yarize aba ari injiji butwiiiiiiiiiiiiiiii Ubuse ko nize Bachelor, Msc umugore yasigaye mu rugo niga hanze, ndetse nkaba ngiye no kwiga PhD, navugako nzanga cherie wanjye ufite 6 yisumbuye gusa? Reka reka, ubwo se naba mbara? Naba ndi urucucu, kuko nta mukobwa waruta umugore wanjye...........

Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka