Ngororero: Umuyobozi w’akagari afunzwe azira amafaranga ya MUSA, undi arashakishwa

Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, umwe usanzwe ayobora akagari ka Myiha mu Murenge wa Muhororo ubu ari mu maboko y’ubutabera, naho undi wo mu Kagari ka Mashya mu Murenge wa Muhanda akaba yaratorotse ajyanye n’amafaranga akurikiranyweho.

Nk’uko byemezwa n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere, ngo bamwe mu bashinzwe kwakira amafaranga y’imisanzu y’abaturage bongeye kubura ingeso yo kunyereza cyangwa gutindana bakoresha mu nyungu zabo amafaranga y’abaturage aho kuyajyana aho yagenewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien adutangariza ko umukozi wo mu murenge ayoboye akurikiranywe ho amafaranga ibihumbi 191 y’ubwisungane mu kwivuza yaba yarakoresheje mu nyungu ze bwite, ubu akaba afunzwe n’inzego z’umutekano aho dosiye ye yashyikirijwe urukiko.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon atangaza ko undi mukozi wayoboraga Akagari ka Mashya mu Murenge wa Muhanda yatorotse nyuma yo kumenya ko akekwa, maze ajyana amafaranga ibihumbi 822 y’imisanzu y’abaturage, ubu akaba agishakishwa ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Umuyobozi w’akarere ariko yizeza abaturage batanze ayo mafaranga ko atazahera kandi bakaba bazavurwa kuko amakosa yakozwe n’abakozi b’akarere, aho ashishikariza n’abataratanga amafaranga kubyihutisha ariko bakajya baka inyemezabwishyu kugira ngo amafaranga yabo azajye akurikiranwa igihe habaye ibibazo nk’ibyo.

Uretse aya mafaranga yibwe, hari n’abandi baturage bo mu mu Tugari twa Kazabe na Rususa, bavuga ko batanze imisanzu ntibahabwe inyemezabwishyu, ahubwo bagasinyirwa mu makarita bivurizaho gusa, bikaba bitoroshye kumenya abo bayahaye n’aho bayajyanye nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero.

Hashize igihe kitagera ku kwezi, ku rwego rw’akarere hamejwe ko nta muntu wakira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza wemerewe kuyamarana igihe kirenze amasaha 24 atarayageza kuri konti ya mitiweri, ariko kunyereza aya mafaranga bikaba bikigaragara kuri bamwe kandi bayamaranye igihe kinini.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko hafashwe ingamba zo gukurikirana abakoze ayo makosa ndetse no gukumira ko byakomeza gukorwa, kandi yizeza abaturage ko bazakomeza kwita ku gucunga neza umutungo wabo, dore ko mu mwaka ushize ubwisungane mu kwivuza bwasaguye ayingayinga miliyoni 420.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka