Amavubi yazamutseho imyanya itanu ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi”, ikomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), aho urwasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 27/11/2014 ruyisize ku mwanya wa 90 ku isi.
Ikipe y’igihugu yakomeje kuzamuka ku rutonde kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo yanganyaga na Libya 0-0 muri Tuniziya ikayitsindira i Kigali 3-0. Amavubi yavuye ku mwanya w’131 yariho mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka none ageze ku mwanya wa 90 ku isi.
Ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 95 mu kwezi gushize yashoboye kuzamukaho imyanya itanu, ahanini kubera kwitwara neza mu mukino wa gicuti yanganyijemo na Marooc 0-0, umukino wabereye muri iki gihugu cya Afurika y’amajyaruguru.

Muri rusange, Abadage baracyayoboye isi ya ruhago nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cyo muri Brasil, mu gihe Abongereza bakomeje kwibura mu makipe 10 ya mbere kuku ubu babarizwa ku mwanya wa 13. Mu karere Uganda ni yo yonyine iza imbere y’u Rwanda aho iri ku mwanya wa 78 ku isi, mu gihe ibihugu nk’u Burundi bikomeje gusubira inyuma.
Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi:
1. Ubudage
2. Argentine
3. Colombia
4. Ububirigi
5. Ubuholandi
6. Brasil
7. Portugal
8. France
9. Espagne
10. Uruguay
Muri Afurika 10 bya mbere ni ibi:
1. Algeria ikaba iya 18 ku isi
2. Tuniziya ikaba iya 22 ku isi
3. Cote d’Ivoire ikaba iya 24 ku isi
4. Senegal ikaba iya 35 ku isi
5. Ghana ikaba iya 37 ku isi
6. Guinee ikaba iya 38 ku isi
7. Cap Vert ikaba iya 39 ku isi
8. Cameroon ikaba iya 41 ku isi
9. Nigeria ikaba iya 42 ku isi
10. Mali ikaba iya 49 ku isi
Uko mu karere bakurikirana:
1. Uganda ikaba iya 78 ku isi
2. Rwanda rukaba urwa 90 ku isi
3. Ethiopie ikaba iy 110 ku isi
4. Tanzania ikaba iy’112 ku isi
5. Kenya ikaba iy’114 ku isi
6. Sudani ikaba iy’115 ku isi
7. Burundi bukaba ubw’124 ku isi
8. Sudani y’amajyepfo ikaba iy’189 ku isi
9. Eritrea ikaba iya 202 ku isi
10. Djibouti ikaba iya 204 ku isi
11. Somalia ikaba iya 208 ku isi
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
U Rwanda ni hatari, naho spain yo yakabaye nkiya 50