Kirehe: Abagore bakomeje kuba ibikoresho mu icuruzwa ry’urumogi

Abagore babiri Joselyne Mukandayizera na Claudine Ingabire bafungiye kuri sitasiyo ya Police i Kirehe nyuma yo gufatanwa urumogi bakaba bemera icyaha bavuga ko babyinjijwemo n’abasanzwe bacuruza ibyo biyobyabwenge.

Joselyne Mukandayizera w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ngo ubwo yari atashye aturutse mu murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe aho yari yasuye ababyeyi yasanze umugabo witwa Matiyasi mu nzira ngo amusaba kumutwaza agafuka akakamugereza Cyunuzi aho bakatira amatike y’abagenzi.

Ngo yahise abyemera nk’umutu asanzwe azi, ngo akigera aho Cyunuzi yarambitse ako agafuka k’ibiro bitandatu aho yasabwe kugashyira yurira imodoka agana i Kayonza akigera mu modoka Polisi ibaza umuntu ashyize ako gafuka aho abaturage bamutungira agatoki Mukangayizera ahita afatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe arafungwa.

Yagize ati “Nyuma yo gusabwa n’umugabo Matiyasi kumugereza agafuka yari afite Cyunuzi nk’umuntu nsanzwe nzi narabyemeye sinibuka no kureba ibirimo ndamutwaza mpageze nkarambika ku muhungu ukata amatike mpita mfata imodoka ijya Kayonza nibwo abapolisi babajije nyiri igikapu mbasobanuriye ukuntu ibintu bimeze ntibabyumva banzana hano ndafungwa”.

Mukandayizera aremera icyaha akanagisabira imbabazi kuko yatwaye ibintu atazi akaba avuga ko atazongera kugira uburangare bwo kugwa mu gishuko cyo gutwara ibyo atazi.

Baremera icyaha bakagisabira imbabazi.
Baremera icyaha bakagisabira imbabazi.

Claudine Ingabire w’imyaka 26 akaba n’umubyeyi w’abana bane, nyuma yo kuva mu karere ka Gatsibo aho yashakiye ashwanye n’umugabo we ngo yaje kuba kuri bene wabo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe nyuma yo gufatanwa ibiro 15 by’urumogi ahitwa Cyunuzi aravuga ko yabitewe n’ubuzima bubi yari arimo bwo guca inshuro kandi afite abana.

Umugabo witwa Isa ngo yamusabye kujya amugereza arumogi mu mujyi wa Kigali mu gihe avuye kurugura Tanzaniya akajya ahabwa amafaranga ya tike n’ibihumbi bitanu.

Yagize ati “Umugabo witwa Isa yaraje ambwira ko avana urumogi Tanzaniya ansaba ko najya ndumugemurira i Kigari kuko ngo umugore uhetse umwana ntawe upfa kumukeka, ngo azajya ampa tike n’ibihumbi bitanu ndeba ubuzima bubi mbayemo ndavuga nti n’ubundi nta kazi ngira ndabyemera kandi nzi ko ari icyaha ku bw’amahirwe make ku munsi wa mbere bahise bamfata”.

Ingabire akomeza avuga ko ngo iyo adafatwa yari kubikomeza kuko ubuzima yari abayeho ngo ni bubi cyane. Ku by’ibyo aremera icyaha akavuga ko ngo atazabyongera bibaho. Ati “ndabinginze ndasaba imbabazi niba mumpa igihano mungabanyirize nsange abana ubu babayeho nabi rwose sinzabyongera bibaho”!

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe bukomeje gusaba abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu gukomeza kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu n’ababicuruza.

Kirehe nk’akarere gakora ku mupaka w’ibihugu bibiri Tanzaniya n’Uburundi gakomeje kuvugwamo ibiyobyabwenge bitandukanye bituruka muri ibyo bihugu bigakikije.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka