Kayonza: Bamwe mu borozi barinubira ubujura bw’inka
Bamwe mu borozi bororera mu karere ka Kayonza ngo barinubira ubujura bw’inka bumaze iminsi bugaragara muri ako karere.
Ubwo bujura ngo hari abantu basa n’aho bamaze kubugira umwuga wa bo wa buri munsi, kandi benshi mu bakora ubwo bujura ngo ntibajya bamenyekana mu buryo bworoshye.
Uretse abiba inka mu nzuri za bamwe mu borozi bororera muri ako karere, ngo hari n’abajura biba inka ziri mu biraro zikabagwa ku manywa y’ihangu kandi abazibwe ntibamenye irengero rya zo nk’uko bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini babyemeza.
Uwitwa Murangira Jean Claude agira ati “Abajura basigaye biba no ku manywa ahubwo umuturage yaba yayishyize [inka] mu kiraro agasanga bayibye banayibaze. Ntabwo umuntu amenya igihe bayibagiye kuko ibyo bisambo bikora rwihishwa, uretse ko hari n’ababa bakekwa uretse ko kumufatana igihanga ari cyo kibazo”.
Uwitwa Murindabigwi we agira ati “Badutwaye inka bayirira mu mudugudu iwacu barayimara ariko ntitwamenya uwayibye. Birangira tutazi uwayibye barayirya irarangira neza. Hari n’abaje kubwira mukuru wanjye bayibye bati warakoze korora neza”.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John na we yemeza ko ubujura bw’inka bwagiye bugaragara muri ako karere, ariko akavuga ko rimwe na rimwe aborozi ubwabo batiza umurindi ubwo bujura kuko hari abo usanga bafite inka ariko zitagira gikurikirana.
Agira ati “Ubujura bw’inka burahari n’ubwo atari cyane. Ikibazo gihari ni icy’abantu bafite inzuri hano ugasanga umuntu yibera i Kigali ntazi n’umubare w’inka afite akajya yohereza n’umushumba atazi iyo aturuka ugasanga rimwe na rimwe baribwa n’abashumba ba bo”.
Bamwe mu baturage twavuganye bavuga ko n’ubwo ntawe barafatana igihanga hari abantu hirya no hino mu midugudu baba bakekwaho bene ubwo bujura, ariko bikagorana kubashyikiriza inzego z’ubuyobozi kuko nta bimenyetso simusiga biba bibagaragaraho.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko hari gahunda yo gukangurira aborozi kujya bakurikirana inka za bo kandi n’abakekwaho bene ubwo bujura bakandikwa kugira ngo bagirwe inama y’ibindi bakora bitari ubujura.
“Ubu ngubu hari gahunda yo kwandika abantu bose bakekwaho ko biba inka. Ntabwo ari ngombwa kuba yarafashwe, turasaba abantu ngo badukorere urutonde rw’abantu bose bakekwaho kwiba inka bashakishwe tubakangurire ibindi bakora bave mu bujura bw’inka” uku ni ko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abisobanura.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko kimwe mu byakwifashishwa nk’umuti wo guhashya ubwo bujura ari uko aborozi bajya baha akazi abashumba bazi neza.
Ibyo ngo byanajyana no gushaka igihe cyo gukurikirana inka za bo kuko hari abo usanga bafite inzuri ariko batuye i Kigali hakaba hashira amezi menshi nta makuru bafite ku bworozi bakora.
Ubujura bw’inka bwagiye bugaragara mu duce dutandukanye twororerwamo mu ntara y’Uburasirazuba, hafi mu turere twose tw’iyo ntara abahorororera bakaba barakunze kugaragaza iki kibazo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|