Ikipe ya Alaskan FC yari imaze gutsinda igitego 1-0 mu mukino w’irushanwa rya Mishi Mboko yahuriragamo na Napoli FC, ubwo umwe mu bafana ba Alaskan yinjiraga mu kibuga akameneramo ikintu cyenda kumera nk’igicuma kugirango umukino urangire gutyo.

Ibi byakurikiwe n’imirwano ikomeye hagati y’abafana b’amakipe yombi bateranye amabuye bikaza gutuma umukino uhagarikwa utarangiye.
Said Rajab uhagarariye iri rushanwa rikinirwa mu mujyi wa Mombasa yatangarije itangazamakuru rya Kenya ko ikipe ya Alaska FC yahise ikurwa mu marushanwa kubera guteza umwiryane mu kibuga.
Muri Afurika ikibazo cy’amarozi gikunze kugarukwaho cyane, mu gihe mu Rwanda bigenda bifata indi ntera.

Mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’umwaka ushize wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, hari ikintu gisa nk’icyamenewe muri Kenya cyamenewe kuri stade i Nyamirambo mbere yuko abakinnyi ba APR FC binjira mu kibuga, bikaza kurangira iyi kipe inatsinzwe 2-1.
Ibi ngo ni kimwe mu byatumye mu mukino aya makipe yombi yahuriyemo uyu mwuka, abakinnyi ba APR FC banze kwinjira mu rwambariro mu mukino wa CECAFA batsinzemo Rayon Sports muri ¼, mu gihe aba kandi banze gusohokera mu nzira isanzwe mu mukino baheruka guhuriramo na Rayon Sports bakayitsinda 2-1.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|