Karekezi yari amaze umwaka ari mu gihugu cya Sweden aho yakiniraga ikipe yaho Trelleborgs FF ibarizwa mu kiciro cya 3 mu gice bita Sodra, bivuga ko gikinira mu majyepfo y’iki gihugu, ikipe yakiniraga anabifatanya n’amasomo y’ubutoza.

Karekezi wasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu kwa munani kwa 2013, yatangarije Kigali Today ko amasomo yo kwiga iby’ubutoza yayarangije kandi ko kuba yarakinnye igihe nk’umunyamwuga biri mu byamufashije guhita abona Licence A.
Ati “Natangiye mu kwa mbere ndiga nkora ibizami n’amahugurwa. Ikipe yanjye ya Trelleborgs FF twari twasinyanye amasezerano ni yo yamfashije kwishyura amasomo none mbonye impamyabumenyi. Iyo wabaye umukinnyi w’umunyamwuga ugakina imikino irenze 45, uba wemerewe gukorera iyo mpamyabumenyi (Licence A). Twatangiye turi 37 none 34 ni bo bayibonye”.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango w’umupira w’amaguru uhuza Sweden, Danmark na Norway, aho Karekezi yari yayabonye abicishije mu ishyirahamwe rya ruhago rya Sweden, bakaba barahuguwe n’inzobere zaturutse mu bihugu bya Sweden, Ubudage n’Ubuholandi.
Karekezi yakomeje kubwira Kigali Today ko agiye guhita abyaza umusaruro ibyo amaze umwaka yigira.

“Narangije gukina umupira kuko umwaka umwe nari nasinye muri Trelleborgs. Nta yindi kipe nkeneye (yo gukinamo) ahubwo icy’ingenzi ni ugutoza no gukomeza andi mahugurwa gusa nize byinshi binyemerera gufata ikipe nkayitoza. Nzaza mu Rwanda ndebe ko hari ikipe natoza n’ubwo bitazambuza gukora akandi kazi. Gusa nzaza mu Rwanda”.
Karekezi abimburiye abanyarwanda kubona impamyabumenyi yo kuri uru rwego. Karekezi yaciye mu makipe atandukanye, arimo APR FC, Helsingborg, Hamarkameratene yo muri Norvege, Ostels yo muri Sweden ndetse na Bizertin.

Karekezi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu mu kwa kane mu mwaka w’2000 ubwo u Rwanda rwanganyaga na Côte d’Ivoire ibitego 2-2 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2002, atsinda igitego cye cya mbere mu mavubi ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Somalia 3-0 muri CECAFA ya 2001, mu gihe umukino wanyuma wabaye uwo u Rwanda rwatsinzwemo na Algeria igitego 1-0 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, umukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|