Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo
Itsinda rya Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo muri Kaizen Club kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu rwego rwo kwegera abafana babo.
Abasore bagize itsinda rya Two 4Real hamwe n’umuhanzi ukiri mushya muri muzika Syntex akaba n’umuvandimwe w’umunyarwenya Arthur Nkusi bazakorana igitaramo muri Kaizen Group aho bizaba biri mu rwego rwo kwimenyekanisha ku ruhande rwa Syntex ndetse no kwiyegereza abafana ku ruhande rwa Two 4Real.

Syntex Calabash ari na we wateguye iki gitaramo afatanyije na Kaizen Club abinyujije muri studio ye “African Calabash” yadutangarije ko iki gitaramo yitiriye indirimbo ye nshya “Ntabyubuntu” ngo kitagamije inyungu y’amafaranga.
Yagize ati “Nubwo kwinjira bizaba ari amafaranga, inyungu nyamukuru kuri njye ni uko nzabasha kwigaragariza abafana banjye batari bambona.”
Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa yine z’ijoro bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Rwf) kuri buri muntu.
Abahanzi bazaba baje kwifatanya na Two 4Real ndetse na Syntex harimo itsinda rya TBB, M Izzo, Lanie, Magic Star, Khalfan, Pacento, Sky Line, Sama Boyz, Ivoleson Calabash, City Yankeez n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage kuri mwese kandinabandi barikuzamuka ntumucike intege niyonziratwese twaciyemo big up breda