Volleyball:Impinduka ku bakinnyi bazerekeza muri Congo-Brazzaville
Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball igomba kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo-Brzzaville,byatunguranye ubwo Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier batagaragayemo
Mu gihe u Rwanda mu mukino w’in toki wa Volleyball rwakatishije imyanya ibiri,aho rwegukanye umwanya wo gukina Volleballl isanzwe (Indoor Volleyball),ndetse na Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball),,byabaye ngombwa ko nta mukinnyi uzakina imikino ibiri.

Mu minsi ishize mbere y’uko hatangazwa uru rutonde rw’bakinnyi 12 bazakina Volleyball isanzwe,byari byavuzwe ko aba bakinnyi 2 aribo Ntagengwa Olivier ndetse na Ndamukunda Flavien bazakina iyi mikino yombi kuko izabera amataliki atandukanye.
Byaje kuba ngombwa ko aba basore bamaze iminsi bakorera imyitozo mu karere ka Rubavu,ahasanzwe n’ubundi hakinirwa uuwo mukino,bazakina Beach Volley,cyanne ko ari nabo bari babonye itike yerekeza muri aya maryushanwa,nyuma yo kwegukana igikombe cya Zone 5 cyaberagga muri Tanzania.

Abakinnyi 12 bazakina Volleyball isanzwe
Jean Bosco Mutabazi (APR), Bonny Mutabazi (APR), Patrick Kavalo Akumuntu (INATEK), Yves Mutabazi (APR), Pierre Marshal Kwizera (Rayon Sports), Dada Emile Karera (Rayon Sports), Vincent Dusabimana (INATEK), Ivan Mahoro Nsabimana (Russia), Lawrence Yakan Guma (APR), Christophe Mukunzi (captain – Payas Belediyesport), Fred Musoni (Rayon Sports), Nelson Murangwa (Rayon Sports).
Taliki ya 2 Nzeli nibwo biteganijwe ko Ntagengwa na ndamukunda bazakina Beach Volley bazahaguruka mu Rwanda mu gihe abakina Volleyball isanzwe bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 29 Nzeli 2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
none c kuki abo baasore bawe uvuga batadutsinze?
wibwira c ko ayo matushanwa bagiyemo bataciye mu majonjora n’izo nkorokoro zawe kdi zigasigara? nkurikije igitekerezo watanze numvise nta ni bya volleyball wibitse rwose
ariko njye hari ikintu njya nibaza abasore bacu kiki uba ubona ntarutege bafite!wagirango ntibarya pe.iyo urebye abandi basore bo muyandi makipe usanga ari abasore bigatuma bakina bafite imberaga nta kunanirwa nkibaza ati niki kibura mu basore bacu.rimwe nigeze kujya kureba match ya volley kuri stade nuko match irangiye umukinnyi wamavubi asohoka yiruka ajya kugura njugu(imvungure z’ibigori byokeje),ibyo rero bigaragaza inzara nyinshi yarakuye mu kibuga.
ntakuntu wakina inzara itema amara.rero nshuti banyarwanda ni dutoze abakinnyi bacu tunabaha imirire ihagije bizatuma umukino waccu wa volley ball uterambere
amavubi volley ball tubifurije insinzi