Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro kuwa Gatanu tariki 28 Kamena bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida bishimira ibyo bagezeho birimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gukura amoko mu ndangamuntu.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Turere twa Rwamagana na Kayonza bishimiye amahirwe y’ahazaza beretswe na BK Foundation.
Abaturage bagera ku bihumbi 31, bo mu Karere Ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, bahuriye mu murenge wa Bukure mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi, bagaragaza ko bazi ibikorwa byayo mu myaka 30, ariyo mpamvu bazatora ku gipfunsi.
Manzi Jean Luc na Ashimwe Rugwiro Gabriella, biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, bavumbuye uburyo bushobora kwifashishwa mu gucunga umutekano w’inyubako zihuriramo abantu benshi no kunoza isuku yazo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa 1 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’Ubwigenge.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umurundi Rukundo Abdourahman wikiniraga Amagaju FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Abanya-Rusizi mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wahiyamamarije kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 Abanyarusizi bamwakiriye mu mvugo y’Amashi ‘Kagame enyanya enyanya’ bisobanuye ngo ‘Kagame ku Isonga’.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 kugeza ku cyumweru tariki 30, harakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Handball ndetse hakaba hanatangwa Igikombe ku ikipe izaba ya cyegukanye.
Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2024 uruganda rw’icyayi rwa Kibeho rwatangiye gukora, kandi kugeza ubu rumaze guha akazi abagera ku 123.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Katabagemu bashimira Paul Kagame wubatse amavuriro ku buryo ufashwe n’indwara n’ijoro ahita abona umuganga nyamara mbere uwarwaraga yarahekwaga mu ngobyi n’abatuye segiteri yose kugira ngo agere kwa muganga.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo yiyamarizaga mu karere ka Rusizi yabijeje ko ntawabasha guhungabanya umutekano w’Igihugu kuko u Rwanda rurinzwe.
Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Nyirahabineza Valérie wamamaje umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko Kagame Paul ari we ubereye u Rwanda kuko yazanye politiki itavangura Abanyarwanda akabagezaho n’ibikorwa remezo.
Abatuye Akarere ka Rusizi bashimiye Kagame Paul, kuba yarongeye gutuma bitwa Abanyarwanda, mu gihe ku gihe cya Leta ya Perezida Habyarimana Juvenal bavugaga Abanyarwanda, Abanyarwandakazi, bakongeraho n’Abanyacyangugu nk’aho bo batari Abanyarwanda.
Aborozi b’ingurube barizeza ubufatanye n’inzego zishinzwe ubuziranenge ko bazazifasha kwitabira amabagiro yubatswe hirya no hino mu Gihugu, berekana ahari abacuruzi b’inyama z’ingurube zabagiwe mu bihuru.
Kuri uyu wa Gatanu, umukinnyi Rukundo Abdourahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC yemeje ko agiye kuba umukinnyi mushya wa Rayon Sports bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Rusizi aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite mu cyiciro cy’abagore mu Mujyi wa Kigali, byakomereje mu Karere ka Kicukiro, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bishimira ko kuba baregerejwe Ibitaro bivura indwara ya Kanseri bya Butaro hiyongeyeho na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima University of Global Health Equity (UGHE), byatumye barushaho kumenya iyo ndwara, aho ubu batakiyitiranya n’amarozi nk’uko byahoze mbere.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ubumwe bw’Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bigezweho.
Gato Damien ni umugabo ufite umugore umwe n’abana babiri akaba afite ubumuga bw’ingingo ku maguru bwatewe n’indwara y’imbasa. Ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga.
Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe baratangaza ko bashimira Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wabahinduriye ubuzima bukava ku kubitirira ibitebo, ahubwo bakitwa abantu beza bakataje mu iterambere ry’Igihugu nk’Abanyarwanda bose.
Umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yari i Nyamagabe, kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, yagarutse ku banenga iterambere u Rwanda rwagezeho, avuga ko bashatse babivamo kuko mu myaka 30 bamaze babikora nta cyo byabamariye.
Mu bikorwa byo kwamamaza, umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byaberaga mu karere ka Huye, Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka ’Mama Mukura’ yagaragaje ko akunda Paul Kagame ndetse ko amurutira ababyeyi kuko ngo yamwubakiye inzu yo kubamo.
Mu muhango wo gushyingura Nirere Jeannette waguye mu muvundo nyuma yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere Rubavu, abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yaratunze harimo n’umwana asize.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabareye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 27 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yasabye abitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere kwirinda impanuka.
Ubwo bari muri gahunda yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Huye Dr. Ildephonse Musafiri, yavuze ko badashaka ko abazatora bwa mbere bazabicira umuti.
Paul Kagame Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, yavuze uko mu 1978 yatembereye i Huye kureba umupira wahuzaga ikipe ya Mukura na Panthères Noires, ataha utarangiye atinya gukubitwa.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yatangaje ko abazamutora bazakomeza gufatanyiriza hamwe guteza imbere Igihugu, dore ko guhitamo FPR Inkotanyi ari ukugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura amateka mabi yaranze Igihugu.
Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu bikorwa byo amahoro.
Shyaka w’imyaka 37 utuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na mugenzi we Ndayambaje w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyanza, bafite ubumuga bari mu bazindukiye mu mujyi i Huye, mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi mu kumushimira agaciro yabasubije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza habereye impanuka y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.
Kuva u Rwanda rwabaho hari byinshi byakozwe bigana ku iterambere mu byiciro binyuranye by’ubuzima. N’ubwo tutavuga ko byari biri ku rwego rwo hejuru, ariko byatwaraga imbaraga igihugu n’abanyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, igihugu cyahise gisubira hasi kuko cyabuze abantu ndetse n’ibikorwa remezo birangirika. Muri (…)
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’Abadepite mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, umwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere, Murwanashyaka Jean D’Amour yagarutse ku byiza yagejejweho na FPR binyuze mu kumwemerera kwiga, akagera ubwo yihangira umurimo.
Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria ukunzwe n’abatari bake, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Chryso Ndasingwa na Yves Ndanyuzwe, aba bakaba ari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mpayimana Philippe, Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, asubiza ibibazo by’abaturage ku gashya agiye kubazanira, yavuze ko nawe ashima ibyagezweho aho agiye kubikomerezaho.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), basanga umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Dr. Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), yavuze ko Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora, azazamura imishahara y’abaganga n’abakora kwa muganga.
Abaturage b’Akarere ka Burera, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite bazahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuze imyato barata ibyo bamaze kugeraho byose babikesha FPR.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho ( Veterans), bihagarika Igikombe cy’Isi cyari gitegerejwe muri Nzeri 2024.
Umugore w’Umufaransa yareze mu rukiko sosiyete y’itumanaho ya Orange, ayishinja kuba yaramubujije ituze ndetse ikamukorera ivangura mu kazi, ikamuhemba umushahara wose mu myaka 20 yose kandi nta nshingano na zimwe zo mu rwego rw’akazi imuha ngo azikore.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko hari abayobozi babiri bo mu Karere ka Ngororero bafunzwe bazira kwakira indonke.