U Butaliyani: Umuherwe Mike Lynch mu baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato

Umwongereza w’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Mike Lynch ni umwe mu bantu batandatu batarabonerwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bw’abaherwe bwarohamye mu nyanja hafi y’umujyi wa Sicily mu rukerara rwo kuri uyu wa mbere.

Mike Lynch, umuherwe w'Umwongereza waburiwe irengero mu mpanuka y'ubwato yabereye hafi y'umujyi wa Sicily kuri uyu wa mbere
Mike Lynch, umuherwe w’Umwongereza waburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye hafi y’umujyi wa Sicily kuri uyu wa mbere

Ubwo bwato bureshya na metero 56 z’umurambararo bwari butwaye abantu 22, abakozi bo mu bwato 10 n’abagenzi 12 barimo Abongereza, Abanyamerika n’Abanyakanada. Ibikorwa by’ubutabazi byabashije kurokora 15 barimo akana k’agakobwa k’Akongereza gafite umwaka umwe, n’umugore wa Mike Lynch uri mu barohowe mu ba mbere

Ibitangazamakuru byo mu mujyi wa Sicily byanditse ko ubwo bwato bwitwaga Bayesian, bwarohamye nyuma yo guhura n’inkubi y’umuyaga myinshi cyane mu ijoro ryo ku Cyumweru yazamuraga amazi menshi cyane akisuka mu bwato aherekejwe na za serwakira zo mu mazi zizwi nk’amasata.

Ubwato bwarohamye butwaye abantu 22, mu gihe 15 ari bo bamaze gutabarwa kugeza ubu
Ubwato bwarohamye butwaye abantu 22, mu gihe 15 ari bo bamaze gutabarwa kugeza ubu

Umuherwe Mike Lynch, bamwe bakunze kwita ’Bill Gates w’Umwongereza’, ni umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga Autonomy, cyaje kugurwa nyuma na Hewlett-Packard, igihangange mu ikoranabuhanga rya mudasobwa kuri miliyari 11 z’amadolari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka