Ntako ntagize, bicare bakemure amakimbirane bafitanye - Mukuru wa Peter na Paul (Psquare)

Jude Okoye, mukuru wa Peter na Paul Okoye bari bagize itsinda rya muzika rya Psquare akaba yaranababereye umujyanama, yatangaje ko yakuyemo akarenge ke mu kugerageza gukemura amakimbirane akomeje kuvuka hagati y’aba barumuna be b’impanga.

Jude Okoye, mukuru wa Peter na Paul bamenyekanye mu itsinda Psquare
Jude Okoye, mukuru wa Peter na Paul bamenyekanye mu itsinda Psquare

Ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’aba bombi bwaje gutuma mu 2017 batandukana nk’itsinda ariko nyuma y’imyaka ine mu Ugushyingo 2021 baza gutangaza ko bongeye kwiyunga ndetse mu kugaragariza abafana babo ko bagarutse koko bashyira hanze indirimbo ebyiri banateguza album.

Intandaro y’amakimbirane akomeje kuvuka uko bukeye nuko bwije, yaturutse ku byo Paul Okoye, uzwi ku izina rya Rudeboy, aherutse gutangaza ubwo yashinjaga impanga ye Peter, uzwi ku izina rya Mr P, kuba yaragambanye akajya gutanga ikirego mu ishami rishinzwe kunyereza umutungo muri Nigeria (EFCC), avuga uyu Paul na mukuru wabo Jude hari amafaranga banyereje.

Bimwe mu byo Peter yaregaga abavandimwe be harimo kuba ngo mukuru wabo Jude Okoye wari umujyanama w’itsinda ryabo rya Psquare, hari amamiliyoni menshi mu madolari yagiye akura kuri konti y’itsinda ryabo akayohereza ku yindi konti itazwi ya sosiyete y’ibanga.

Kuva Paul yavuga iby’ako kagambane hakomeje kuvuka ibibazo hagati y’aba bavandimwe b’impanga ndetse Peter ajya mu itangazamakuru ahakana ibyo birego.

Kugeza ubu aba bavandimwe b'impanga ntibacana uwaka
Kugeza ubu aba bavandimwe b’impanga ntibacana uwaka

Mu gihe ibi bibazo n’amakimbirane hagati y’izi mpanga bikomeje kwiyongera, abafana babo bagaragaje ko batishimiye iyi ntambara ahubwo basaba mukuru wabo Jude Okoye kubajya hagati agakemura uku kutumvikana.

Nyuma yo kumva ibyo abafana bamusabaga, Jude yagiye ku rubuga rwa Instagram, aganira imbonankubone n’abafana be ndetse n’ab’izi mpanga abereye umuvandimwe mukuru maze avuga ko nawe ahangayikishijwe n’aya makimbirane ya Peter na Paul.

Muri iki kiganiro niho Jude yahise asubiza abibazaga niba nta ruhare yagize mu gukemura amakimbirane y’aba barumuna be, avuga ko ntako atagize yigomwa byinshi ashyiramo imbaraga zishoboka mu guhuza aba bavandimwe b’impanga ariko byananiranye.

Jude Okoye yagize ati: “Aba bantu [Peter na Paul] bombi barakuze, bamaze kugira abana b’ingimbi. Iyo baza kuba muri Amerika, bari kuba bitwa ba sogokuru".

Jude Okoye yavuze ko ntako atagize mu gukemura amakimbirane hagati y'abavandimwe be
Jude Okoye yavuze ko ntako atagize mu gukemura amakimbirane hagati y’abavandimwe be

Yakomeje avuga ko Mr P impamvu yagiye amushinja kugira byinshi yangiza hagati y’impanga ye (Paul) biterwa no kuba iteka baragiranaga amakimbirane, abantu bakamusaba kujya kuyahosha nka mukuru wabo.

Ati "Ni ukubera ko yahoraga yiteguye ko abantu bazansaba kujya gukemura ayo makimbirane afitanye n’umuvandimwe we, bati ’genda uturishe abavandimwe bawe, ushyire umuryango wawe kuri gahunda’.

Yakomeje avuga ko umuryango we uri kuri gahunda ndetse nta n’ikibazo afite, ahubwo ko barumuna be niba hari ibyo bapfa bishingiye ku bucuruzi bakorana hagati yabo bakwiye kwicara bakabikemura.

Jude yagize ati: "Umuryango wanjye ufite gahunda. Niba bafite ubucuruzi bakorera hamwe nibabishyire mu buryo. Ntako ntagize, nagerageje kenshi kugeza n’aho nigomwa ubwanjye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka