Tchad: Abantu 54 bamaze kwicwa n’imyuzure
Muri Tchad, imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye cyane cyane mu Ntara ya Tibesti, iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu imaze guhitana abantu 54 kandi nubu iracyakomeje kugwa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Gen. Mahamat Tochi Chidi, Guverineri w’Intara ya Tibesti yagize ati, “ Abantu 54 ni bo bamaze gutakariza ubuzima mu myuzure mu duce dutandatu tw’Intara ya Tibesti, naho amaduka abarirwa mu bihumbi ni yo yatwawe n’amazi y’imvura yaguye guhera ku itariki 14 Kanama 2024”.
Idriss Abdallah Hassan, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’iteganyagihe muri gihugu cya Tchad yatangaje ko iyo mvura yaguye mu buryo budasanzwe, kuko ngo biba bigoye ko igeza kuri milimetero 200 ku mwaka. Ati: “Ni ibintu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere bibaho gacye cyane, nka rimwe mu myaka 5 cyangwa se 10”.
Mu gace kazwi nka Borkou-Ennedi-Tibesti, gahana imbibi na Libya ni agace gasanzwe ari ubutayu cyane, kakaba kavugwaho kugira amabuye menshi y’agaciro. Brahim Edji Mahamat, Perezida w’ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere amahoro, yavuze ko mu bo bamaze kubara bahitanywe n’iyo myuzure, abandi bakaburirwa irengero higanjemo abakoraga mu birombe bya zahabu, baturuka mu bindi bice byo hanze y’iyo Ntara.
Nk’uko byatangajwe na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ iyo myuzure yibasiye n’Umurwa mukuru wa Tchad Ndjamena, guhera ku itariki 17 Kanama 2024, aho imaze gusenya amazu y’abaturage hamwe na hamwe, ahandi imihanda irarengerwa, imiryango myinshi igizwe n’abantu babarirwa mu bihumbi iva mu byayo irahunga.
Abenshi mu bahunze ngo batakaje byose, nta hantu bafite ho gucumbika, nta mazi meza yo kunywa cyangwa gukoresha, nta biribwa, ku buryo abafite imiryango mu cyaro bahise basubira yo, abandi bakaba barimo batabaza Leta ngo igire icyo ikora ibafashe byihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|