Uwitwa Romouard Mukwiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyarusange uherereye mu Kagari ka Gahororo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yangiwe kwiga amashuri yisumbuye kuko yari Umututsi nyamara yarabaga uwa mbere mu ishuri.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sudani y’Epfo bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango urwanya indwara yo kuva kw’amaraso gukabije yitwa Hemophilia (Hemofiliya), hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), barahamagarira abantu bafite ibimenyetso by’iyo ndwara, kwihutira kuyisuzumisha hakiri kare, kugira ngo birinde impfu cyangwa ubumuga.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa volleyball ‘Cavb Club Championship 2024’ ryabera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police Volleyball Club yo mu Rwanda, yegukanye umwanya wa 6 ku nshuro ya mbere yari yitabiriye.
Umuryango IBUKA hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), hiciwe Abatutsi barenga 1000, bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka.
Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 , yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 2-0.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu Mudugu wa Murambi, abagabo batatu bari bagwiriwe n’ikirombe cya Koperative yitwa COMIRWA ubwo bari bari mu kazi, bose bakuwemo ariko bapfuye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2024.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2024 nyuma yo gutsinda Gasogi United kuri penaliti 4-3.
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2024, Umuryango IBUKA Senegal ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, wateguye ikiganiro cyiswe ‘Igicaniro’, cyahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri icyo gihgu, baganira ku mateka mabi ya Jenoside, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko bagaruka ku (…)
Muri Malaysia indege ebyiri za Kujugujugu zagonganye abantu 10 bari bazirimo bahita bapfa. Uko kugongana kukaba kwabaye ubwo izo ndege zari mu myitozo yo gutegura ibirori by’igisirikare kirwanira mu mazi (marine), impanuka ikaba yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe (…)
Umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Julien Mette, yavuze ko ashingiye ku bakinnyi ikipe ifite, badafite ubunararibonye mu gukina agahamya ko bafite byinshi byo kwiga usibye Kapiteni Kevin Muhire.
Muri Togo, Abadepite bemeje ivugurura ry’Itegeko Nshinga, nyuma y’uko bari batangiye kwiga kuri uwo mushinga guhera muri Werurwe 2024, ariko abatavuga rumwe na Leta bo bakaba babonye iryo vurura ari nk’uburyo Perezida Faure Gnassingbé yazanye bwo kumufasha kuguma ku butegetsi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko indege ya mbere izazana abimukira i Kigali izahaguruka mu byumweru biri hagati ya 10 na 12, anashima intambwe Guverinoma y’u Rwanda iri gutera mu myiteguro yo kubakira.
Komiseri Ushinzwe Ubutabera muri IBUKA, Bayingana Janvier, arashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku barokotse Jenoside, aho yubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ahahoze ari ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel Ruhengeri), hicirwa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 800, bari bahahungiye bizeye kuhakirira, agasaba ko aho (…)
Abarokokeye Jenoside ahitwa Nyirarukobwa, Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, bibutse ishuri ryahahoze n’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye muri icyo kibaya, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga, yasabye ko mu bihe biri imbere, ubuhamya abacitse ku icumu rya Jenoside batanga, bwatangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa abandi babibonaga.
Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Israel, Major General Aharon Haliva, yeguye ku mirimo ye kuko atashoboye kubahiriza inshingano ze, bigatuma Hamas igaba igitero gitunguranye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu bagera ku 1170, abandi 200 bagatwarwa bunyago.
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangiye gahunda yo kwegera abaturage muri gahunda ya Nanjye Ni BK, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’iyo banki.
Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakunda Igihugu rutizigamye.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.
Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2024 amaze amezi ane akinwa mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu iratangaza ko inzu y’amateka ya Jenoside ku Mayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe, izatangira kubakwa umwaka utaha w’ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango w’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AGSF).
Nyuma y’igihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urufatika, ruzafasha mu kumenyekanisha iby’ubwicanyi bwahabereye.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Bellancille, avuga ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, bityo ko kwica umugore n’umwana ari ikimenyetso ndakuka cy’umugambi wo kuzimiza umuryango ntuzongere gushibuka.
Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri Niger, tariki 21 Mata 2024 abaturage barigaragambije bamagana ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu kugira ngo zisubire iwabo.
Uruhinja rw’umwana w’umukobwa rwatabawe n’abaganga baruteruye munda ya nyina wari umaze guhitanwa na bombe we n’umugabo we hamwe n’umukobwa we, mugitero cyagabwe na Israel mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Mata 2024.
Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ubusesenguzi kuri gahunda na Politiki za Leta IPAR-Rwanda, bugaragaza ko mu Karere ka Musanze hagikenewe kongerwa ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kugira ngo biborohere kugendana n’ingamba z’icyerekezo cy’iterambere cya 2050.
Mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya APR BBC mu bagore ndetse n’abagabo ni yo yatwaye ibikombe atsinze Patriots BBC ndetse na REG W BBC.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Dream Team Football, ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company, bateguye igikorwa kizatoranyirizwamo abafite impano mu mupira w’amaguru, zizoherezwa ku mugabane w’i Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.
Ubwo tariki 20 Mata 2024 hibukwaga umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nk’umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umugore w’intwari Rudahigwa, abatanze ubuhamya bagarutse ku myitwarire ye myiza ku buryo bayigereranya n’iy’abatagatifu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC 2-1, ishimangira inzira yo ku manuka kwa Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri.
General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon (…)
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire, ubu ni mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko amateka yaho yabungabungwa kugira ngo afashe urubyiruko kuyigiraho.
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda kuko bwahamwirukanye (mu Bubiligi) yari yagiye kwivuza, habura ukwezi kumwe gusa ngo Jenoside ibe kandi bwari buzi ko iri gutegurwa, Gicanda akaba yari no ku ruhande rw’abo (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-2024 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, kikaba icya gatanu itwaye yikurikiranya.
Umugore w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Bwongereza, yarwaye indwara idasanzwe ariko ibabaje yitwa ‘hyperacusis’ ikaba ijyana no gutakaza ubushobozi bwo kwihanganira amajwi, kuko ufite icyo kibazo, n’amajwi asanzwe atarimo urusaku, ayumva nk’urusaku ruri hejuru cyane.
Beatrice Nyirantagorama warokokeye ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu Batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside watemwe inshuro nyinshi ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Hari abagore batwita bakavuga ko bumva bashaka kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa, harimo ibitaka, amakara y’imbabura, ingwa n’ibindi, kandi bakavuga ko batashobora kubyibuza kubera ko babiretse babura amahoro ndetse bakumva baguwe nabi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko hari aho bigera uko (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ibibazo byabo, ahubwo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habaye impanuka y’umukingo waguye ku bagabo babiri, umwe akurwamo yanegekaye undi ahasiga ubuzima.