
Umukuru w’Igihugu avuga ko hari igihe abafatanyabikorwa ba Leta bemera gutanga amikoro ku mishinga mishya y’iterambere, ariko bakabanza gutegereza ko n’iyari isanzweho ishyirwa mu bikorwa bagaheba.
Yagize ati "Usanga ibyangombwa byose bihari, ariko icyagombaga gukorwa mu cyumweru kimwe, ukwezi kugashira kitarakorwa, wabaza umuntu akakubwira ngo ’tugiye kubikora’, ujya gutegereza ukwezi kubera iki."
Perezida Kagame avuga ko gukora ibintu imburagihe birangira hari inzego zivuga ko amikoro yabuze, nyamara zifite abakozi bafite ubushobozi bwo kubikora vuba bikarangira.

Yasabye abagize Guverinoma bagiyeho kwisuzuma bagakosora iyi mikorere batitaye ku babanenga mu gihe bakoze ibikwiriye, ariko mu gihe banengwa iby’ukuri bakikosora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|