Basketball: U Rwanda rwatsinze Lebanon mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abagore yatsinze Lebanon amanota 80 kuri 62 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda rutsinze Lebanon mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi
U Rwanda rutsinze Lebanon mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Muri uyu mukino, usibye umukinnyi Keisha Hampton kuruhande rw’u Rwanda mushya, abandi ni abakinnyi bamaze kumenyerwa mu ikipe y’Igihugu.

U Rwanda rwinjiye neza muri uyu mu kino wari uw’amateka ku bakobwa b’u Rwanda. Agace ka mbere u Rwanda rwakegukanye ku manota 22 kuri 17 ya Lebanon ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5.

Uyu mukino ntiwagoye cyane ikipe y'u Rwanda
Uyu mukino ntiwagoye cyane ikipe y’u Rwanda

Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwakomeje kujyenda imbere ya Lebanon ubona ko bashaka kujya kuruhuka bayoboye umukino.

Niko byaje kugenda kuko aka gace u Rwanda rwaje ku kegukana ku manota 21 kuri 19 ya Lebanon bivuze ko u Rwanda rwari rugwije amanota 45 kuri 36.

Mu gace ka gatatu u Rwanda rwanze kurekura maze rukomeza kugenda imbere ya Lebanon ndetse birangira rwongeye kwegukana akandi gace ku manota 20 ku manota 12 ya Lebanon ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rumaze kugwiza amanota 65 kuri 48 ya Lebanon.

Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Cheikh Sarr
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Cheikh Sarr

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ntabwo kagaragayemo gutsindana biri hejuru kuko u Rwanda rwakegukanye ku manota 15 kuri 14 ya Lebanon.

Muri uyu mukino umukinnyi Keisha Hampton w’u Rwanda niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 21.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Kanama rucakirana na Argentina.

Keisha Hampton niwe watsinze amanota menshi
Keisha Hampton niwe watsinze amanota menshi
Abafana bari baje ku bwinshi
Abafana bari baje ku bwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka