U Butaliyani: Habonetse umurambo w’umuntu umwe muri 15 barohamye
Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024.
Itsinda ririmo gushakisha abarahomye ryavuze ko ririmo guhura n’inzitizi nyinshi kubera ibyuma n’imbaho byashwanyutse bigatuma batabasha kugera mu byumba by’ubwato, kandi ngo birabasaba iminota 10 gusa yo gushakisha abantu mbere yo kongera kuzamuka imusozi.
Abantu 10 kugeza ubu ntibarabonerwa irengero, barimo Jonathan Bloomer, Umuyobozi Mukuru wa Banki Mpuzamahanga yitwa Morgan Stanley International, umugore we Judy, n’umuherwe w’Umwongereza witwa Mike Lynch umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Autonomy, cyaguzwe na sosiyete ya Hewlett Packard.
Mu bantu 22 bari bari muri ubwo bwato bwitwa Bayesian, 15 ni bo barohowe ari bazima, batandatu ntibaraboneka, hamaze kuboneka umurambo umwe batarabasha kumenya uwo ari we, ariko abashinzwe umutekano wo ku nkombe z’inyanja mu mujyi wa Palermo bavuze ko ari uw’umutetsi wo muri ubwo bwato.
Hagati aho hari andi makuru avuga ko uwitwa Stephen Chamberlain, mugenzi wa Mike Lynch bari bafatanyije mu rubanza barimo kwisobanuramo, yitabye Imana kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize azize impanuka yo mu muhanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|