Libya: Banki Nkuru y’Igihugu yasubukuye ibikorwa byayo

Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse.

Banki Nkuru y'Igihugu ya Libya yasubukuye ibikorwa byayo
Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya yasubukuye ibikorwa byayo

Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, nibwo Banki Nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo nyuma y’ishimutwa rya Musab Msallem, washimuswe n’abantu batamenyekanye.

CBL yahise itangazako itazasubukura imirimo mu gihe uyu mukozi wayo azaba atararekurwa, ndetse ngo inzego bireba zigire uruhare mu gukurikirana abantu bashyira iterabwoba ku bakozi bayo no ku bandi bakora mu rwego rw’amabanki muri Libya.

Musab Msallem washimutiwe mu murwa Mukuru Tripoli ni umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho muri CBL. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ibikorwa byo gushimuta Musab, byabaye nyuma y’icyumweru kimwe CBL igoswe n’abantu bitwaje intwaro.

Abashimuse Musab basaba ko Seddik al-Kabir Guverineri wa Banki Nkuru ya Libya i Tripoli yegura.

Kuri ubu, iki gihugu kiyobowe na guverinoma ebyiri, imwe ikorera i Tripoli yemewe na UN, ikaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdulhamid al-Dbeibah n’indi ikorera mu Mujyi wa Benghazi iyobowe n’Umuyobozi w’Ingabo, Field Marshal Khalifa Haftar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka