Kenya: Ukekwaho ubwicanyi ruharwa yatorotse uburoko

Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu.

Umunya Kenya Collins Jumaisi Khalusha ushinjwa kwica abagore 42 barimo n'uwo bashakanye
Umunya Kenya Collins Jumaisi Khalusha ushinjwa kwica abagore 42 barimo n’uwo bashakanye

Muri Nyakanga, polisi ya Kenya yavuze ko Collins Jumaisi Khalusha yiyemereye ko guhera mu 2022 yishe abagore 42, barimo n’umugore we.

Uwunganira Khalusha mu metegeko yarabihakanye, avuga ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo ngo akunde yemera ibyo ashinjwa. Yari amaze iminsi afungiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva yatabwa muri yombi muri Nyakanga, ariko kuri uyu wa Kabiri abayobozi bavuze ko Khalusha n’abandi bafungwa 12 batorotse uburoko babanje gutoroba igisenge ubundi bakurira uruzitiro rwa gereza.

Raporo ya polisi iravuga ko basanze hari abafungwa baburiwe irengero kuri uyu wa Kabiri guhera 05:00 ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga (03:00 GMT) ubwo abapolisi bari babashyiriye ifunguro rya mu gitondo.

Polisi ya Kenya yavuze ko abantu 12 batorokanye na Khalusha ari abanya Eritrea bari baratawe muri yombi kubera kwinjira mu gihugu ku buryo butemewe.

Khalusha w’imyaka 33, yatawe muri yombi nyuma yo kuvumbura imibiri icyenda yashenjaguritse yari iri mu rwobo rudakoreshwa ruri mu murwa mukuru Nairobi.

Abishwe bari bafite hagati y’imyaka 18 na 30, kandi bose bishwe mu buryo bumwe nk’uko polisi yabitangarije BBC.

Ubwo bwicanyi bwaciye igikuba muri Kenya, benshi bakibaza ukuntu abantu 42 bishwe mu gihe cy’imyaka ibiri polisi itarabasha kubimenya, bikaba ndetse bitumvikana ukuntu abapolisi batabashije kumenya ko imirambo yazanwaga mu cyobo kiri muri metero zitarenze 100 uvuye kuri sitasiyo ya polisi.

Urwego rushinzwe ubugenzuzu mu gipolisi cya Kenya bwatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane niba nta bapolisi bafite aho bahuriye n’ubwo bwicanyi ndengakamere, nyuma y’uko havuzwe amakuru ashinja polisi guta abantu muri yombi mu buryo butemewe no kubashimuta.

Kugeza ubu polisi ntirashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka