Icyamamare muri sinema y’Abafaransa Alain Delon yitabye Imana ku myaka 88
Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi ba filimi batumye sinema y’u Bufaransa igira ibihe byiza, akaba yaramenyekanye cyane akina nk’umuntu utisukirwa muri filimi zakunzwe cyane zirimo iyitwa Le Samouraï mu 1967.
Nyakwigendera Delon yari amaze iminsi afite ibibazo by’ubuzima ku buryo atari akigaragara mu ruhame. Mu cyumweru gishize, agahinda n’icyuho byatejwe n’uyu mugabo mu gihe yari amaze atagaragara byavuzweho cyane mu binyamakuru byo mu Bufaransa.
Brigitte Bardot bakinanye muri filimi nyinshi, ku Cyumweru yavuze ko urupfu rwa Delon rusize icyuho kitazabona umuntu cyangwa icyo ari cyo cyose gishobora kukiziba.
Mu myaka ye y’ubusore, Delon yafatwaga nk’umugabo mwiza cyane kuruta abandi muri filimi; yatangiye kugaragara muri uwo mwuga ahagana mu 1960, ahereye ku yamenyekanye cyane yitwa Le Léopard mu 1963.
Alain Delon yigaruriraga imitima y’abakunzi be kubera icyo yabaga yahawe gukinamo icyo ari cyo cyose, uhereye ku mwicanyi kugeza ku muntu w’umwambuzi ukoresha akarimi gasize amavuta, aka ya ndirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin ivuga iti "Umugabo w’umwambuzi burya asa n’uwamize urusoni, akenyeye ukuri yiteye uburyarya iyo yakwitumye".
Guhera mu myaka ya za 90, ntiyongeye kugaragara kenshi muri filimi ariko yakomeje kuguma mu ruhando rw’ibyamamare by’ibihe byose.
Alain Delon witabye Imana azize izabukuru ku myaka 88, yakinnye muri filimi zibarirwa muri 90 mu gihe cyose yamaze muri uwo mwuga.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ni umwe mu bunamiye Alain Delon, avuga ko yakinnye muri filimi zakahanyujije zatumye isi yose yibera mu nzozi.
Mu butumwa yanditse kuri X, Perezida Macron yagize ati "Urukumbuzi, ikimenyabose, umuntu w’ibanga cyane, yari arenze kuba icyamamare: Yari ishusho y’u Bufaransa."
Usibye gukina filimi, Alain Delon yanafatanyije n’umuhanzikazi Dalida mu ndirimbo yitwa Paroles, aho yumvikanamo mu kijwi kinini asa n’uganira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba abantu tutasazaga !! Reba ukuntu yali mwiza akiri muto !!! Noneho urebe yarabaye umusaza !! Birababaje.Uyu mugabo yababaje abantu benshi cyane ku isi.Ariko se mujya mwemera ibyo Imana yaturemye ivuga,ibicishije muli bible? Urugero,ivuga ko mu isi nshya izaba paradis,abantu "bazahora ari abajene".Urupfu n’ibibazo byose bizavaho burundu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Iyo winangiye ukanga kwemera ibyo bible ivuga,uba nawe uri mu bantu nyamwinshi batazaba muli iyo paradis.Ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka wegereje nkuko bible ibyerekana.