Abahahira Goma binubira ko RRA itabamenyesha imisoro mbere

Abaturage binjiza ibicuruzwa biva Goma binubira kuba ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) kitabagaragariza imisoro mbere yo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda.

Abaturage bahahira Goma bakinjiza ibicuruzwa mu Rwanda bavuga ko bagorwa no kuba barangura batazi imisoro bari butange ngo bamenye agaciro kibyo bari burangure, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2015.

Abacuruzi binjiza ibicuruzwa mu Rwanda binubira kutamenyeshwa amakuru y'imisoro kare.
Abacuruzi binjiza ibicuruzwa mu Rwanda binubira kutamenyeshwa amakuru y’imisoro kare.

Umwe yagize ati “Si ugutinya imisoro, ariko iyo ubajije ibiciro kugira ngo umenye ibyo urangura nayo usiga kugira ngo ushobore gusora bakubwira ko bakubarira uhageze, bigatuma utinya kurangura byinshi ngo utabura ayo gusora cyangwa warangura byinshi bakakubarira ukayabura.”

Kashiburi Matunda Mbali, Umunyekongo, acuruza amafi ayakura i Goma ayazana mu Mujyi wa Rubavu, avuga ko bishimira gukorera mu Rwanda kuko hari umutekano ariko ngo babangamirwa no kugaragarizwa amakuru ahagije ku misoro.

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko kudasobanukirwa imisoro bituma batinya gusora bagahitamo gucora (kwinjiza ibiciruza badasoze).

Bamwe mubacuruzi binjiza ibicuruzwa Goma bakagarura ibindi mu Rwanda.
Bamwe mubacuruzi binjiza ibicuruzwa Goma bakagarura ibindi mu Rwanda.

Rwiririza Gashango umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko mu mabwiriza ya gasutamo, umusoreshwa abarirwa imisoro agejeje ibicuruzwa aho asorera.

Ati “Ntabwo tubwira umucuruzi ibipimo by’imisoro tutareba ibicurzwa. Kuko tubara imisoro dushingiye ku bicuruzwa yaguze n’igiciro yabiguzeho.”

Gashango avuga ko abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka baba bazi uburyo basoramo, ku buryo kutamenyeshwa ibiciro by’imisoro mbere byaba impamvu yo gukora ibinyuranije n’mategeko.

Ati “Ntamucuruzi ukwiye kwitwaza ko atemenyeshejwe ko atagaragarijwe ibiciro by’imisoro ngo anyuranye n’amategeko, kuko tubabarira bitewe n’inyemezabuguzi bazanye, kandi uretse uranguye bwa mbere ababikora baba babimenyereye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro ngo gifite urutonde rw’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye mu mahanga kandi bakagira amakuru y’uko ibyo bicuruzwa bigorwa mu gihugu bivuyemo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

rra hari igihe uzana nikintu kitari gisanzwe kiza mu rwanda ugasanga bagusoresheje amafaranga menshi kuko ari ubwa mbere akibonye asa nkaho ari kugenekereza kabisa

gatera yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

RRA iratungurana mu misoreshereje yamafaranga kandi igasoresha menshi kuburyo umucuruzi abura inyungu kabisa

pacifique yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

rra turayimenyereye gusoresha amafaranga menshi

denise yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka