Farious asanga amafaranga 100000 kuri Stromae atari menshi

Farious asanga itike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu gitaramo cya Stromae atari menshi kubera urwego Stromae agezeho.

Umuhanzi w’Umurundi wamenyekanye cyane nka Big Fizzo cyangwa Farious kuri ubu uri mu Rwanda aho yaje muri gahunda zitandukanye harimo no gukora amashusho y’indirimbo “Indoro” yakoranye na Charly na Nina, kuri we asanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu gitaramo cya Stromae atari amafaranga menshi cyane ugereranyije n’urwego uyu muhanzi Stromae agezeho.

Farious uzwi nka Big Fizzo
Farious uzwi nka Big Fizzo

Aganira na KT Radio, Big Fizzo yagize ati: “Kuri njyewe biterwa na gahunda y’umuntu waba yarateguye icyo gitaramo.

Ariko nk’umuhanzi nibaza ko biterwa n’ibitaramo wakoze, n’umubare wabyo. Ushobora gukora igitaramo cya VIP cyo kuvuga ati iki ni icya ba bantu bafite ubutunzi, na cya kindi uvuga uti reka nkore igitaramo cy’abantu bose n’urya muntu uri mu cyaro cyangwa n’urya muntu uri hasi ashobore kuza. Nko kuri njyewe ayo mafaranga ni menshi ariko we ku rwego agezeho nibaza ko atari menshi, biterwa n’urwego rw’umuntu.”

Kugeza ubu, mu Rwanda, igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare Stromae nicyo gitaramo cya mbere gihenze aho hari itike yo kwinjira ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu myanya y’icyubahiro banaguha icyo kurya no kunywa, hakaba itike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, iy’ibihumbi 10 ndetse n’ahandi hasigaye h’ibihumbi bibiri.

Big Fizzo asanga biterwa n’abateguye igitaramo ndetse no kuba cyaba kibumbiye hamwe ibitaramo byakabaye bibiri ni ukuvuga icy’abantu bakomeye ndetse n’icy’abantu bandi baciriritse.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka