Ibiciro by’amatike y’igitaramo cya Stromae byamenyekanye
Kwinjira mu gitaramo umuhanzi Stromae azakorera i Kigali, mu myanya y’icyubahiro umuntu azishyura ibihumbi 100Frw ariko hakaba n’abazinjirira ibihumbi bibiri.
Mu kiganiro bamwe mu bategura iki gitaramo bagiranye na KT Radio mu kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2015, bavuze ko hariho amatike atandukanye yo kwinjira mu gitaramo bitewe n’ubushobozi bw’abantu.
Basobanuye ko uzagura itike y’icyubahiro (Platinum) igura ibihumbi 100Frw azitabwaho ahabwa icyo kurya n’icyo kunywa mu gihe cyose igitaramo kizamara akanicazwa mu myanya y’icyubahiro, akanacungirwa umutekano w’imodoka ye.
Indi tike ni iy’amafaranga ibihumbi 30Frw izahesha uwayiguze amahirwe yo kwicara atekanye kandi akanahabwa icyo kunywa.
Bakomeje basobanura ko hari kandi itike atandukanye nk’iy’ibihumbi 10Frw, izaha uwayiguze uburenganzira bwo kwicara mu myanya y’icyubahiro ariko mu gihe abafite amatike y’icyubahiro babaye benshi akaba yahagarara.
Bakomeje bavuga ko hariho n’itike ya 2000Frw, uzayigura nawe akazashobora kwirebera umuhanzi Stromae imbonankubone cyangwa agahabwa umwanya bitewe n’abaguze amatike uko bangana.
Kugeza ubu imyiteguro y’igitaramo cya Stromae irarimbanyije, kuko abari mu ikipe imufasha kugitegura abenshi bamaze kugera mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Igitaramo kizabera muri Sitade y’Ishuri Rikuru ryigenga rya Kigali (ULK), aho imiryango izaba yakinguwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba naho igitaramo nyirizina kikazatangira ku isaha ya saa moya z’ijoro aribwo umuhanzi Stromae azaba atangiye kuririmba.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikaze mu rwamubyaye!
ark murasetsa ubwose ayo mafaranga yose mwayafashishije abakene ra. cyokora hazajyamo abifite gusa uzagura ticket ya 10000frw nashaka abireke cyangwa azanywe ka fanta
ngwino uturyohereza muhanzi hano iwanyu i rwanda
stade ulk izuzura no hejuru kuko ari hato kandi uno muhanzi arakunzwe sanaaaa
nubwambere haje umuhanzi uhenda aka kageni 100mille! nimenshi sana kubifuza kwicara muri vip
ibiciro byari sawa gusa iyo babishyira muri stade amahoro kuko barabura aho bashyira abantu.
Arakaza neza stromae, ajye akenewe kabisa kuko agira abafana benshi cyane, nange sinzahatangwa pe, welcome stromae i can’t wait to meet you.