Amakoperative ngo niyo azatuma abagore batera imbere
Gukorera mu makoperative ni bimwe mu byateza imbere abagore bo mu karere ka Burera kuko bibafasha kugera ku iterambere rirambye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Jacqueline Kamanzi Masabo avuga ko ibimina bituma abagore bafashanya mu miberero ya buri munsi ariko ngo amakoperative yo atuma bakorera hamwe bashaka inyungu rusange.

Agira ati “Tugomba kuva mu bimina, tugana mu makoperative. Ubwo ni ukuvuga kuva mu kwisungana kugira ngo tworoherwe n’ubuzima, ariko noneho tukareba inyungu ziri mu gukora “business”, kugira amafaranga, gutera imbere, gushora imari no gutanga akazi ku bantu benshi.”
Ku bwe ibimina bibafasha kurangiza ibibazo by’ibanze nka Mitiweli, bagatabarana ariko haba hanakwiye guterwa indi ntambwe mu iterambere.
Yungamo avuga ko hari amahirwe menshi abagore batangizamo amakoperative: nko mu bwubatsi, mu gucuka amabuye y’agaciro, mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no mu ikoranabuhanga.
Jacqueline Kamanzi yizeza abagore bo mu karere ka Burera ko nibatangiza amakoperative bazaterwa inkunga binyuze muri NEP (National Employment Program) ndetse no mu kigega BDF. Aho abagore badafite ubushobozi bahabwa ingwate y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri 75%.
Ufitinema Jenvière, umugore utuye mu murenge wa Butaro, ahamya ko ibimina bibafitiye akamaro.
Icyo abamo batanga amafaranga 800 buri cyumweru. Iyo amaze kugwira baguriranamo amatungo magufi, nk’ihene, ndetse n’imifariso, bagaca nyakatsi yo ku buriri.
Ufitinema akomeza avuga ko abona koperative izatuma arushaho kuva mu bukene, kuko ngo muri Koperative biteza imbere bakora umushinga wabateza imbere.
N’ubwo abagore bo mu karere ka Burera bakunze kwibumbira mu bimina kuko ari byo bibafasha cyane, hari n’abateye indi ntambwe bibumbira mu makoperative.
Mujawayezu Leonie, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera, avuga ko kuri ubu muri ako karere habarirwa abakoperative y’abagore 56. Naho ibimina by’abagore bizwi ni 242.
Akomeza avuga ko abari muri ibyo bimina ari bo bazigisha, banasobanurirwe ibyiza by’amakoperative bityo nabo bayatangize.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|