Farious iyo ari mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo

Farious ngo iyo ari mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo kubera inshuti ahafite, abavandimwe n’abakunzi bityo bigatuma yumva yahora aza.

Farious kuri ubu uri mu Rwanda muri gahunda zinyuranye z’ubuhanzi ariko by’umwihariko gufata amashusho y’indirimbo “Indoro” yakoranye na Charly na Nina, ahamya ko hagize n’abandi bamukenera mu bintu binyuranye bijyanye na muzika yabafasha mu gihe yaba abishoboye abifitiye n’umwanya.

Big Farious na Shyne wo mu kiganiro Evening Crooze
Big Farious na Shyne wo mu kiganiro Evening Crooze

Mu kiganiro Evening Crooze kuri Kt Radio ku mugoroba wo ku wa 14.10.2015 yagize ati: “Iyo ndi mu Rwanda njyewe mba ndi murugo. Mba nje kureba inshuti, mba nje kureba abavandimwe, mpafite inshuti nyinshi. Abantu bansabye ko twakorana akantu sinava hano ntagakoze gusa gahunda nini yanzanye hano ni ugukora amashusho y’indirimbo nakoranye na Charly na Nina.”

Ubwo yabazwaga ku ndirimbo ye “What’s my name” yumvikanamo ururimi rw’igisawahili cyane, yagize ati: “Kenshi burya umuririmbyi aririmba ibintu yabonye cyangwa yabayemo, ubuzima yaciyemo, bagenzi banjye b’abahanzi, abanyamakuru baba bashaka gukandagira umuhanzi, ni mwebwe muba mudufasha kugira ngo dutere imbere...”

Big Fizzo yakomeje avuga ko bibabaje kuba hari abanyamakuru baka abahanzi amafaranga kugira ngo babakinire indirimbo kandi bo baba basanzwe bahemberwa akazi ko gukorana n’abahanzi, ibi Eddy Kenzo nawe akaba yarabivuzeho.

Farious abajijwe ku bibazo bimaze iminsi biri mu gihugu cye cy’Uburundi yasubije agira ati: “Ikintu kimwe navuga, ahantu hose hatari amahoro akazi karahagarara, ibintu byose birahagarara. Ikintu kimwe nasaba dukeneye abantu baduteza imbere, dukeneye amahoro, ibintu birimo kubera i Burundi birababaje.

Abarundi aho turi dusenge kandi nziko Imana ifite ubushobozi. Iyo upfukamye ugasenga Imana irabikora. Imana niyo ishobora byose, Abarundi twese aho turi dupfukamye tugasenga n’uyu munsi cyangwa ejo Imana yabikora.”

Abajijwe icyo yabwira Abanyarwanda, Big Fizzo yagize ati: “Nta kindi nababwira atari urukundo gusa. Nicyo Ikintu cya mbere, niyo ntwaro ya mbere hano ku isi. Ahari urukundo byose birashoboka.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka