Abarezi n’ababyeyi bavuga ko byari bigoranye ngo uburezi bushyigikirwe, kuko aho bigiraga mbere hari kure rimwe na rimwe abana bagakererwa, abarimu bakabategereza amasomo ntatangirire igihe.

Iri shuri ryubatswe n’Umuryango “Fondation Margrit Fuchs” wita ku iterambere ry’abaturage ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga rifite ibyumba bitandatu byakira abana hafi 400 kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu.
Ababyeyi n’abarezi bashimira umuryango wabateye inkunga ukabubakira ishuri, ariko bakanagaragaza ko hagikenewe ibindi byumba byazakira abandi bana bazajya barangiza mu wa gatatu kugira ngo batongera gukora urugendo nk’urwo bakoraga mbere.
Ababyeyi ubwabo bemera ko inkunga bazasabwa bazayitanga ku bushobozi bwabo ariko ibyumba by’amashuri bikiyongera.
Ataha iri shuri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Madamu Izabiriza Jeanne, yasezeranyije ababyeyi n’abarezi ko nta kigoye kirimo ngo ibyumba by’amashuri byiyongere kuko aho kubaka hahari.
Izabiriza agira ati “Ibi ni byo byiza bavuga uburezi kuri bose, ndumva ku kibazo cyo kongera ibyumba tuzicarana n’ubuyobozi tukareba icyakorwa, kandi namwe aho bigeze mushobora gushyiraho akanyu bikaboneka”.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubutaka bwo kubakaho buhari kandi ko kwiyemeza kuhashyira ishuri, hari hagamijwe gufasha abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga.
Uhagarariye “Fondation Margrit Fuchs”, Gloor Regula, yashimiya ubuyobozi bw’akarere uko bwita ku burere bw’abana bo mu cyaro bagikora ingendo ndende bajya kwiga, maze avuga ko abonye ukuri ku nkunga ubuyobozi bwamusabye.
Regula agira ati “Umuyobozi w’akarere yaje ansaba kumwubakira ishuri hano, mpageze nsaga ni amashyamba, mubajije impamvu ambwira ko hirya no hino hari abana badafite aho kwigira, ndatangaye mbonye aya mashuri yuzuyemo abana biragaragaza ko meya atambeshyaga”.
Akagari ka Mbare nta shuri ribanza kagiraga kuko abahavuka bajyaga kuvumba mu Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Regula yakoze igikorwa cyiaza cyane ni uwo gushimwa, yagiriye neza aabana b’abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga oyee....