Isuku ku muharuro ikwiye kugera no mu gikoni
Abashinzwe isuku mu karere ka Ngororero barasaba abaturage kugira isuku ahantu hose nk’uko bayigaragaza iyo uri ku muharuro w’ingo zabo.
Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero JMV Muganza yemeza ko hari ingo usanga zitita ku isuku y’imbere, nyamara ku muharuro wazo ugasanga isuku ari yose. Ibi ngo byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyiraho amatsinda azajya amanuka mu midugudu kureba isuku mu ngo.

Ikindi kigaragaza isuku yo hanze ariko ngo itarangwa imbere mu mazu no mu bikari bya ba nyirayo, ni uko udutanda tw’amasahani n’imigozi y’imyenda, imisarani isukuye ndetse na kandagira ukarabe abaturage batojwe kugira mu ngo zisigaranywe na bake.
Ngo hari n’abagifata imyanda yo mu ngo bakayimena ku gasozi cyangwa mu nzira z’amazi. Nyirambwirabumva Delphine ukorera koperative ISUKU IWACU yita ku muhanda wa kaburimbo avuga ko babangamiwe n’abajugunya imyanda mu muhanda babisahaka.

Nk’uko byemezwa na Ndagijiyaremye Jean Paul, umuyobozi w’Umudugudu wa Buyungu, mu kagari ka Gatare, umurenge wa Hindiro; isuku mu ngo zimwe na zimwe ngo uyisanga ku muharuro wagera mu gikari ugasanga birahindutse.
Bamwe mu bayobozi b’Utugari nabo baranengwa kuba badasura abaturage ngo babumvishe ko nta suku nta buzima.
Ahandi hanengwa isuku ni mu tubare na resitora. Mu byumba bigari abakiriya bicaramo usanga isuku ihari ariko wagera mu gikari aho bitegurirwa ukahasanga umwanda.
Ikindi kigawa ni utubare tw’inzagwa n’ibigage, aho babyengera, amajerekani babitwaramo, ibyo bayapfundikiza (ibirere, imyanana cyangwa imivovo y’insina), byose isuku yabyo iragerwa ku mashyi.

Aho barucururiza mu tubare, amacupa banyweramo nabyo usanga nta suku ihagije bifite. Hari n’abemeza ko bagisangirira ku muheha umwe.
Nizeyimana Emmanuel, umukozi ushinzwe isuku mu gace k’ibitaro bya Muhororo avuga ko bagiye kongera imikoranire n’inzego zibanze n’amakoperative ashinzwe isuku mu kubongerera ubumenyi mu kwita ku isuku cyane cyane mu ngo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|