Hatangijwe gahunda yo gutera miliyoni 100 z’ibiti
Mu Karere ka Nyanza hatewe ibiti 3500, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutera miliyoni 100 z’ibiti ku isi mbere ya 2017.
Mu Rwanda hazaterwa miliyoni imwe y’ibiti, nk’uko Dukundane Jean Dieudonne, uyobora umuryango mpuzamahanga uhuza imijyi ifite icyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije (ENO Programme), yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Aho duteye ibiti hose twifashisha abana kugira ngo bakurane uwo muco ndetse bazawutoze n’abazabakomokaho bamenye ko igiti ari ingirakamaro ku buzima bw’abatuye isi yose.”
Mu gutera ibi biti hirya no hino ku isi uyu muryango wa ENO Programme wifashisha abana bo bigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye, kugira ngo banahabwe ubutumwa bubagaragariza akamaro ko gutera ibiti bityo bakurane uwo muco.
Ibiti byatewe n’abanyeshuli bo mu bigo by’amashuli umunani bibarizwa mu Murenge wa Busasamana, ari nawo uherereyemo igice y’umujyi w’Akarere ka Nyanza.
Umuryango mpuzamahanga wa ENO Programme washyize umujyi wa Nyanza ku rutonde rw’imijyi yari itoshye ku isi (Green Cities) mu 2014.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ivuga ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hagenwa nibura hafi miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwita ku bidukikije.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|