Mukura irakira Kiyovu,Rayon yerekeze i Muhanga

Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino y’umunsi wa munani,ahategerejwe cyane umukino wa Mukura na Kiyovu

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 03/11/2015,hategerejwe imikino ya Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda,aho haza gukinwa imikino itanu mu gihe kuri uyu wa gatattu nabwo hazaba hakinwa indi mikino itatu.

Mukura iri ku mwanya wa 5 n'amanota 13
Mukura iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13

Umwe mu mikino itegerejwe cyane kuri uyu wa kabiri, ni umukino uza guhuza ikipe ya Mukura iza guhura na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kicukiro,amakipe yombi agiye gukina ananganya amanota 13 buri yose,gusa Kiyovu ikaba izigamye ibitego 6 mu gihe Mukura izigamye 3.

Mukura yatsinze APR Fc ku munsi wa 2 wa Shampiona
Mukura yatsinze APR Fc ku munsi wa 2 wa Shampiona

Imikino y’umunsi wa 8

Ku wa kabiri taliki ya 3/11/2015

Rayon Sports vs Bugesera Fc (Muhanga)
Marines Fc vs Musanze Fc (Tam Tam)
Sunrise Fc vs Rwamagana City Fc (Rwamagana)
AS Kigali vs Amagaju Fc (Mumena)
Mukura VS vs SC Kiyovu (Kicukiro)

Ku wa Gatatu taliki ya 4/11/2015

Gicumbi Fc vs APR Fc (Gicumbi)
Etincelles Fc vs Espoir Fc (Tam Tam)
AS Muhanga vs Police FC (Muhanga)

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 8 izasozwa kuri uyu wa gatatu,hazakurikiraho imikino y’umunsi wa 9 izatangira gukinwa ku wa gatanu kugeza ku cyumweru ari nabwo ,ikipe y’igihugu Amavubi izerekeza Tunisia aho izakinira na Libya taliki ya 13/11/2015.

Imikino y’umunsi wa 9

Ku wa Gatanu taliki ya 6/11/2015

Rwamagana City Fc vs Gicumbi Fc (Rwamagana)
Rayon Sports vs Sunrise Fc (Muhanga)
Espoir Fc vs Mukura VS (Rusizi)

Ku wa Gatandatu taliki ya 7/11, 2015

Musanze Fc vs AS Kigali (Musanze)
APR Fc vs AS Muhanga (Kicukiro)
Amagaju Fc vs Etincelles (Nyamagabe)
Bugesera Fc vs Marines Fc (Nyamata)

Ku cyumweru taliki ya 8/11/2015
Police Fc vs SC Kiyovu (Kicukiro)

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubashimiye uburyo muduha urutonde rwukuntu championa y’urwanda ikinwa niyitarakinwa ariko muzajye mushyiraho imboneraha yukuntu amakipe akurikirana murakoze.

kayumba leodomir yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka