Ibikorwa byo kubaka ahazakinirwa CHAN birarangirana n’Ugushyingo-FERWAFA

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwahumurije abafite impungenge ku bikorwa byo kubaka ahazakinirwa CHAN2016 ko bizarangirana n’Ugushyingo 2015.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent de Gaule abitangarije abanyamakuru nyuma yo gusura Stade Umuganda ya Rubavu igomba kuzakira imikino ya CHAN 2016, aho abanyamakuru bagaragaje impungenge z’ibikorwa bimwe bitarakorwa kandi bishobora gutwara igihe.

Aho abakurikirana umupira muri stade Umuganda ya Rubavu bazicara
Aho abakurikirana umupira muri stade Umuganda ya Rubavu bazicara

Ibindi bibazo byashubijwe birimo kuba abaturage baturiye ahazabera imikino bazabona imirimo izabera ku bibuga bizakinirwaho nko kwakira abashyitsi, gutembereza amakipe n’indi mirimo y’akazi katagombera ubunararibonye.

Umuyobozi wa FERWAFA Yagize ati: “Turizeza abantu batuye ahazabera imikino ko ibikorwa bizakenera abantu bizajya bikorwa n’abahatuye.”

Ku birebana naho ibikorwa byo gusana ibibuga bizakinirwaho mu Rwanda bigeze ubu, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire RTDA buvuga ko ibikorwa bigenda neza.

Basura ikibuga cya Stade umuganda uko kimeze
Basura ikibuga cya Stade umuganda uko kimeze

Stade ya Rubavu ugereranije n’ahandi

Stade Amahoro igeze kuri 96%, Stade Nyamirambo 95%, Stade Huye 87% naho Stade Umuganda 97% ariko kubera ko yongerewe imyanya yicarwaho ikava kuri 3 400 ikagera kuri 5000, byatumye imirimo igera kuri 55%.

Stade Umuganda ibibuga byamaze kuzura, ubwiherero bwarubatswe, hacyenewe ibikorwa by’isuku, amatara, ibyuma bifata amashusho hamwe n’indangurura majwi n’ibyuma bigaragaza ibitego, Rwiyemezamirimo akaba yaratangaje ko biri munzira bizanwa mu Rwanda.

Ku birebana nuko abaturage biteguye CHAN, ubuyobozi bukaba bugomba gushishikariza abaturage kuzayitabira kuko n’amatike yo kwinjira atazaba ahenze kandi umutekano uzacungwa neza.

Mu karere ka Rubavu biteganyijwe ko amahoteri nka Stip Hotel, Gorilla Hotel na Belvedere Hotel ariyo azakira amakipe y’abakinnyi, naho Kivu Serena Hotel yakire abayobozi ba CAF bazakurikirana imikino ya Rubavu.

Hanze ya Stade imihanda iratunganywa, abakozi barakora ubutaruka
Hanze ya Stade imihanda iratunganywa, abakozi barakora ubutaruka

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie akaba avuga ko bashishikarije abanyarubavu kwitegura kwakira abazitabira CHAN 2016 kuko hari inyungu akarere kayitezeho nko kwinjiza amafaranga binyuze mu mirimo azaboneka, kumenyekana no kwidagadura.

Sylidio Sebuharara

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka