Ubuyapani na Ecole des Sciences Byimana bishimiye ubufatanye

Ubuyobozi bwa Byimana School of Sciences na Ambassade y’igihu cy’Ubuyapani mu Rwanda, barishimira ubufatanye bafitanye, kuko buruhashaho kugaragaza imibanire myiza.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’ikigo cya Byimana school of Sciences kiri mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, ubwo izi mpande zombi zerekanaga umuco uranga ibihugu byombi ku mugoroba wa tariki ya 02/10/2015.

Ubuyobozi bwa Ambasade y'Ubuyapani bwifatanyije n'abanyeshuri ba Ecole Secondaire de Byimana
Ubuyobozi bwa Ambasade y’Ubuyapani bwifatanyije n’abanyeshuri ba Ecole Secondaire de Byimana

Umuyobozi wa Byimana school of Sciences, Frere Marisaba Stratton, avuga ko bishimira cyane imikoranire iri hagati y’iri shuri ndetse na Ambassade y’igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda by’umwihariko umushinga wayo witwa JICA, kuko umaze kubafasha byinshi mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Agira ati”Uretse nk’iyi gahunda iba yaduhuje kugira ngo dusangire umuco w’ibihugu byombi, buri mwaka banadufasha kuduhugurira abarimu, aho babatwara muri Kenya bakabahugura mu bijyanye na laboratoire, bityo bigatuma abarimu barushaho guha abana amasomo yizewe”.

Uyu muyobozi akavuga ko kandi uko guhura kw’impande zombi bagasangira umuco w’ibihugu byombi, ngo bifasha abana bajya bagira amahirwe yo guhabwa Buruse zo kujya kwigira mu gihugu cy’Ubuyabapani, kumenya uko bitwara mu bijyanye n’umuco waho.

Tomio Sokamoto wari uhagarariye Ambasade y'Ubuyapani mu Rwanda yasobanuye imibanire y'Ubuyapani n'ikigo cya Byimana
Tomio Sokamoto wari uhagarariye Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yasobanuye imibanire y’Ubuyapani n’ikigo cya Byimana

Tomio Sokamoto wari uhagarariye ambasede y’Ubuyapani mu Rwanda muri iki gikorwa, yavuze ko kuba bafitanye umubano n’iri shuri ndetse bakanasangira umuco w’ibihugu byombi, birushaho kuzamura imibanire y’ibi bihugu, akemeza ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza gushimangirwa.

Akavuga ko nk’Ubuyapani bwamaze gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ko bazakomeza gukorana n’iri shuri barifasha kuzamura irime ry’uburezi rishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’ubundi bufasha bwose buzagenda bukenerwa, biturutse ku biganiro bizaranga impande zombie.

Abanyeshuri basabye ko bahabwa umukorerabushake wo kubigisha imikino ngororamubiri
Abanyeshuri basabye ko bahabwa umukorerabushake wo kubigisha imikino ngororamubiri

Abanyeshuri biga muri iki kigo, nyuma yo kwerekwa umuco uranga Abayapani ndetse n’imikino itandukanye, bifuje ko bazagenerwa umukorera bushake wazaza akajya abigisha imikino ngororamubiri muri iki kigo.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byimana Murambe Semana, akaba yashimye cyane Ambasade y’Ubuyapani, kuba yarahisemo kugira ubufatanye n’iri shuri, ashimangira ko ibi ari byiza ku buyobozi, kuko byarushijeho kuzamura ireme ry’uburezi.

Eric Muvara}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wow.keep goin up.our school, our home we are proud of ur progress.

Dany yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka