Umusanzu wa MTN muri AgDF ngo uributsa abandi

Ministeri y’imari (MINECOFIN) yashimiye MTN umusanzu yatanze mu kigega Agaciro Development Fund, ivuga ko byibutsa abandi gukomeza gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo 2015, nibwo MTN yatanze miliyoni 10Frw muri iki kigega, yizeza ko izakomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu buryo bunyuranye.

Ministiri muri MINECOFIN yakira sheki yatanzwe n'Umuyobozi Mukuru wa MTN.
Ministiri muri MINECOFIN yakira sheki yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa MTN.

Nyuma yo kwakira iyo nkunga, Ministiri muri MINECOFIN, Amb. Claver Gatete yagize ati “Ibi byibutsa n’ibindi bigo, ko bishobora gukomeza gutanga umusanzu wunganira iterambere ry’igihugu; nibutsa ko na Leta iyo hagize ibyo igurisha nk’amabuye y’agaciro n’ibindi, nayo ishyira mu kigega Agaciro 5% by’inyungu.”

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi yashimiye MTN ko n’ubushize yatanze umusanzu wa miliyoni 100RwF, kandi ikaba ikomeje gushyigikira iterambere, aho ngo uruhare rwayo mu kuzamura umusaruro w’imbere mu gihugu rungana na 3%.

Abakozi muri MINECOFIN n'abo muri MTN bitabiriye gutanga umusanzu mu kigega Agaciro.
Abakozi muri MINECOFIN n’abo muri MTN bitabiriye gutanga umusanzu mu kigega Agaciro.

Yakomeje asobanura ko Ikigega Agaciro Development Fund ubu kibitse umusanzu w’abanyarwanda n’inshuti zabo, ugeze kuri miliyari 28.6 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ngo afasha ubukungu bw’igihugu kudahungabana cyane.

Ati "Aya mafaranga ntabwo yicaye; twayashyize mu ma banki kugira ngo abashe kugurizwa abantu bafite ibikorwa by’iterambere, ku buryo amaze kutwungukira asaga miliyari 2.1 Rwf(imibare yo mu kwezi kwa munani gushize); ubu turateganya gushaka ahandi bayashora hizewe ko adashobora guhombywa kuko ni ay’Abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Gunter Engling, yavuze iyi sosiyete y’itumanaho ikomeje gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, aho kuri ubu ifite abantu bagera ku bihumbi 70 bacuruza serivisi zayo, mu rwego rwo guca ubushomeri.

Yavuze kandi ko bazakomeza gutanga imisoro na rimwe ku ijana by’inyungu, angana na miliyoni 600Frw buri mwaka, yo gushyigikira uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga, ndetse ko kugira uruhare mu bikorwa by’umuganda.

Leta y’u Rwanda irimo gushakisha uburyo butandukanye bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ku isi, aho bumwe muri ubwo buryo ari umusanzu w’ikigega Agaciro, isoko ry’imari n’imigabane, igurishwa ry’impapuro mpeshwamwenda na gahunda zo kwishakamo ibisubizo, nk’uko MINECOFIN ibisobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka