Abarwanyi ba FDLR barashwe bagiye gusahura abaturage i Rugari
Abarwanyi ba FDLR bane basize ubuzima mu bitero byo gusahura abaturage ahitwa i Rugari barashwe n’ingabo za Kongo tariki 16-17 Ugushyingo 2015.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuye mu baturage batuye i Rugari avuga ko ku gica munsi cyo ku wa 16 Ukwakira 2015 abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 20 bagabye ibitero ahitwa ku Nkiko na Buvunga bavuye mu ishyamba ry’ibirunga ahitwa Hura bakaraswa n’ingabo za Congo, FARDC.

Abatangabuhamya batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara baganira bavuga ko bamenye ko FDLR zigiye kubagabaho ibitero byo kubasahura bagatabaza ingabo za FARDC ikabatangira.
Imirwano ku munsi wa mbere yagejeje mu ma saa tatu z’ijoro ndetse bukeye irakomeza igwamo abarwanyi bane ba FDLR, naho barindwi barakomereka mu gihe abasirikare ba Kongo bane na bo bakomeretse.
Imirwano hagati ya FDLR na FARDC ibaye mu gihe hatarashira n’ukwezi ingabo za Kongo zihagaritse ibikorwa byo kurwanya FDLR zikajya mu kiruhuko zivuga ko zigenzura ibice FDLR irimo.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha barimo n’abasirikare bakuru bamaze gutaha mu Rwanda nka Lt Col Ntibibaza Gerard; bavuga ko ibitero by’ingabo za Congo byagabwe kuri FDLR nta musaruro byatanzwe, ibi kandi bikaba binemezwa na raporo impugucye z’umuryango w’abibumbye ziherutse gusohora.
Ibi ngo byaturutse ku kuba abarwanyi ba FDLR mbere yo guterwa baramenyega amakuru bakava mu birindiro byabo, ingabo za Kongo zahagera zikababura. Nyuma yo guhagarika imirwano, abarwanyi ba FDLR ngo barimo gusubira mu birindiro byabo no kwiyubaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|